Nyagatare: Bamwe mu bakorera uburaya ntibacyemera imibonano mpuzabistina idakingiye

June 9, 2019


Mu Rwanda ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi, bavuga ko abakora uburaya bashyiraho ibiciro bitandukanye ku babagana hakurikijwe niba umukiriya yifuza cyangwa atifuza gukoresha agakingirizo. Bamwe mu bakora uburaya mu karere ka Nyagatare intara y’iburasirazuba, batangaza ko bamenye ububi bw’ubwandu bwagakoko gatera SIDA bakurikije uko babona Virusi itera Sida imerera nabi bamwe muri bagenzi babo bayandujwe. Nyagatare: Bamwe mu bakorera uburaya ntibacyemera imibonano mpuzabistina idakingiye

Mu bukangurambafa bujyanye no kurwanya Sida (WAD Campaign) aho bufite insanganyamatsiko igira iti “Dukumire ikwirakwizwa rya Virusi itera Sida twipimishe kandi duharanira ubuzima bwiza”. Niho tariki 06-07/09/2019 itsinda ry’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda bibumbiye mu rugaga rw’abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda no guharanira ubuzima Abasirwa ryasuye bamwe mu bakora uburaya.

Aba bakora uburaya bavuga ko ntawabona cyangwa ngo abe yumva ububi bwa Virusi itera Sida maze ngo abure gufata ingamba zo kwirinda Sida: “Ntitucyemera gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo kuko twamenye ingaruka mbi z’imibonano mpuzabitsina idakingiye.Abagabo badakoresha agakingirizo baba bafite virusi itera Sida.Iyo yanze ko dukoresha agakingirizo acaho na njye nkacaho.”

Nubwo ariko bamwe mu bakora uburaya i Nyagatare bavuga ko batacyemerera gukora imibonano mpuzabitsina abakiriya banga gukoresha agakingirizo, ngo hari abakora uburaya bageraho bakemera gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo kubera ubukene no kubura abakiriya. Itsinda ry’indaya z’i Nyagatare riti" Hari bagenzi bacu bageraho bakemera gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo kubera ko ategereza umwanya munini umukiriya wemera agakingirizo akamubura kandi yenda abana baburaye.”

Francoise ni umuganga mu bitaro bya Nyagatare akurikirana umunsi kuwundi ababana n’ubwandu bwagakoko gatera Sida, avuga ko indaya ari itsinda ry’abantu rifite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera Sida kurusha andi matsinda. Ibi biterwa nuko indaya ari abantu bakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi kandi n’abantu batandukanye barimo abanduye VIH/SIDA.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi (Rwanda Bio-Medical Center) bugashyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2010 buragaragaza ko mu bakora uburaya ,umuntu umwe kuri babiri aba yanduye virusi itera Sida.

Ubushakashatsi bwagaragaje imibare y’ubwandu bwa virusi itera Sida mu Rwanda. buvuga ko imibare yavuye mu bushakashatsi bakoze igaragaza ko mu gihugu hose mu Rwanda, abakora uburaya abagera kuri 51% banduye virusi itera Sida naho mu mujyi wa Kigali ijanisha rikaba riri hejuru ugereranije no mu gihugu muri rusange kuko ho abagera kuri 56% banduye virusi itera Sida.

U Rwanda ubushakashatsi bugaragaza ko ubu rutuwe n’abaturage barenga gato kuri miliyoni 11. Muri rusange mu gihugu hose abantu babana na Virusi itera Sida ari 3% by’abanyarwanda bose. Ni ukuvuga ko mu Rwanda abantu bagera ku bihumbi 33 000 babana na virusi itera Sida.

Byiringiro Jean Elysee / Indatwa.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea