Impeta irinda ubwandu bwa HIV ikunzwe n’abangavu

March 25, 2019


Abahanga muri siyansi baravuga ko impeta ishyirwa mu gistina cy’umugore irinda virusi ya HIV ikunzwe cyane n’abangavu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abashakashatsi muri Amerika bavuga ko igerageza ryakorewe ku bangavu bashyizwemo impeta mu gitsina ibarinda ubwandu bwa virusi HIV itera Sida, ryagenze neza.

Ubundi bushakashatsi bwisumbuye buzakorerwa ku bangavu bo muri Afurika.

Abo bakobwa bakoresheje urugori rwa plastike, rurimo imiti isanzwe igabanya ubukana bwa SIDA, rwahinduwe buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu.

Ibi birakorwa mu rwego rwo gushaka uburyo bwatuma abagore birinda ubwandu bwa HIV batagombye gutegereza ko abagabo bambara agakingirizo.

Igihe abahanga batangarizaga i Paris ibyagezweho n’ubushakashatsi, mu nama yiga ku ndwara ya SIDA, bavuze ko batewe imbaraga no kubona abakobwa bakoresheje uburyo bw’igeragerza barabukunze.

Abagore n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15-24 bagize kimwe cya gatanu (1/5) cy’ubwandu bushya bwa HIV ku isi.

Hafi abantu 1.000 bandura HIV buri munsi mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Afurika.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu nama y’i Pari bwerekanye ko:

87% by’abakobwa bagaragaje imiti yabonekaga mu gitsina
95% bavuze ko iyo mpeta yoroshye kuyikoresha
74% bavuze ko batigeze batekereza kuri iyo mpeta mu bikorwa byabo bya buri munsi

Indatwa.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea