Dr. Nyirinkwaya yafunguye ishami rya “La Croix du Sud” i Rubavu

March 11, 2019


Dr. Nyirinkwaya Jean Chrysostome, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro La Croix du Sud ahazwi nko “Kwa Nyirinkwaya”, akaba n’inzobere mu buvuzi bw’abagore (gynécologue), yafunguye irindi shami rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Dr. Nyirinkwaya yavuze ko Polyclinique La Croix du Sud-Gisenyi yafunguriwe korohereza abaturukaga mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’u Rwanda bajya kwivuriza ku kicaro gikuru cya La Croix du Sud i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Akomeza avuga ko iki gitekerezo cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’igihe kinini yakira n’abarwayi benshi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Dr. Nyirinkwaya yagize ati: “Twaje gusanga i Kigali tugenda tubona ababyeyi benshi bava i Rubavu, abava i Musanze no muri RDC; twabonye byabafasha kubagabanyiriza urugendo. Kuri ubu dufite inzobere nyinshi mu burwayi butandukanye, hari abazajya bakora ku buryo buhoraho n’abazajya baza rimwe na rimwe.”

Polyclinique La Croix du Sud-Gisenyi izajya itanga serivisi zose z’ibitaro ziyongeraho ubuvuzi bwihariye bw’ababyeyi, kubyaza, kubaga mu buryo bugezweho ibibyimba byo ku mura n’ibifata ahatandukanye, ndetse na serivisi yo kuzibura ibihaha.

Iri vuriro rigezweho rifite ibyumba birenga 35 bisukuye kandi biri mu byiciro bitandukanye bitewe n’ubushobozi bw’umurwayi. Muri ibi byumba harimo iby’abanyacyubahiro (VIP) n’ibisanzwe bizajya byakira abarwayi batatu cyangwa bane muri buri cyumba.

Rifite Laboratwari n’ahantu habugenewe ho kubagira, ibyumba byo kubyariramo bihagije, ibyumba byabugenewe byo gukanguriramo (abatewe ikinya) n’ibindi bitandukanye bizagenda byiyongera bitewe n’ubusabe bw’abarwayi.

Dr. Nyirinkwaya avuga ko batekereje no ku bana hashyirwaho abashinzwe kubitaho, hari n’uburyo bwihariye bwo gufasha abana bavutse badakuze bubarinda guhungabana.

Indatwa.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea