Abakorera uburaya i Bugarama ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi

September 24, 2019


Bamwe mu bagore n’abakobwa bakorera umwuga w’uburaya mu Karere ka Rusizi Intara y’Iburengerazuba ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’aka karere mu kubafasha kwiteza imbere kugirango barusheho kuva muri aka kazi gasa no kwicuruza. Bavuga ko maatsinda bahuriyemo hari ibyo babashije kugiraho birimo kwizigamira ariko amafaranga babonye abapfira ubusa kuko akarere katabegera ngo kabafashe mu byabateza imbere bikabakuru no muburaya bakora. Abakora uburaya ntibavuga kimwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi

Mu biganiro bamwe mu bakora umwuga w’uburaya bahagarariye bagenzi babo bo mu murenge wa Bugarama akarere ka Rusizi, bagiranye n’itangazamakuru ritandukanye rihuriye mu muryango wa Abasirwa, bavuga ko umwuga w’uburaya bawukora kubera kubura ibindi bakora kuko imwe mu miryango bakomokamo itishoboye kugira ngo ibahe ibibatunga nkenerwa byaburi munsi.

Umuyobozi w’itsinda ryabakorera uburaya i Bugarama avuga ko kugeza ubu ntabundi bufasha bahabwa bwo kubakura mu kwishora mu buraya. akomeza avuga ko babonye ikibatunga bava muri ubu buraya kuko bibatera ipfunwe ryo kwitwa indaya, rimwe na rimwe bagakubitwa ntibabone aho barega.

Bati: “ batwigishije imyuga, kudoda, gusuka, n’indi myuga itandukanye yadufasha kwiteza imbere bikadufasha no gukangurira abaza gukora uburaya ko atari byiza”. yagize ati" ubu dufite amafranga twakusanyije twese, ariko tubwire akarere ntihagire igikorwa. tugasaba kutwigisha imishinga, yeeee dore dufite namafaranga twaheraho dushyira mubikorwa imishinga ariko wapi, iyo umwaka ushize cash turazigabana tukazirya zigashira"

Bakomeza bavuga ko bahangiyikishijwe no kubona amafaranga y’abafasha guhanga imirimo yindi bagasezerera uyu mwuga mu matsinda bahuriryrmo ariko akarere n’ikabafashe. kuko ugayitse kandi ko nta nyungu bawukuramo usibye kwandura Sida no guteshwa agaciro kuko benshi bahohoterwa.

Bakavuga ko hari bamwe batangiye kuwuhuriramo n’abana babo b’ababakobwa bacikirije amashuri, badafite indi mirimo bakora kubera kubura igishoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko hari ikigo k’imyuga batangije kitwa ‘Baho Neza’ bagiye gushyiramo abakiri bato bakoraga harimo n’aba bakoraga uburaya kugira ngo nibarangiza babashe guhanga imirimo kuko usibye kubigisha imyuga kinatanga ibikoresho.

Kayumba ati “Abanduye bafata imiti ku buntu, ariko ntabwo twifuza ko abaturage bacu bakomeza gukora uburaya tugiye kubashakira ibindi bakora bibyara inyungu.”

Nta mibare y’abakora umwuga w’uburaya ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bugaragaza kubakora uyu mwuga, gusa abagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abanyamakuru bavuga ko ari 400 ni abo mu Murenge wa Bugarama, 274 muri aba banduye Virisi itera Sida.

Byiringiro Jean Elysee / Indatwa.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea