Umerenge wa Kigali basubijwe ishuri bari baratswe n’umuyobozi

January 24, 2019


Nyuma y’inkuru zatambutse mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda za bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Muganza akagali ka Kigali umurenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali, zavugaga ko batswe ishuri n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali Rutubuka Emmanuel. Bakaza gutabaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame nyuma y’igihe akarere ka Nyarugenge kakaza kohereza intumwa zo gukemura icyo kibazo byagaragaye ko bishimiye intumwa zavuye mu karere. Umerenge wa Kigali basubijwe ishuri bari baratswe n’umuyobozi

Inama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere yatumye basabwa n’ibyishimo kubw’imyanzuro yafashwe ku kibazo cyari cyaraburiwe igisubizo cy’iri shuri rya Muganza. Ubwo bazaga gukemurirwa iki kibazo n’itsinda ryaturutse mu karere ka Nyarugenge. Aba baturage bagize bati “imyanzuro yafatiwe muri iyi nama rwose yadushimishije cyane kuko ntakubera kwabayemo ni ibyifuzo byacu n’ubundi twari twarasabye ubuyobozi bw’umurenge ntibubihe agaciro".


Mu nyanzuro yari yafatiwe muri iyi nama ni uko abaturage babifashijwemo n’ubuyobozi bagomba kwishyiriraho komite izayobora iri shuri kandi buri muturage wese akarigiraho uburenganzira bumwe nubw’undi wese.

Mu rwego rwo kubahiriza inama bagiriwe n’ubuyobozi bw’akarere bishyiriyeho komite mu matora asesuye ahatowe Munyabarenzi Jean de Dieu nk’umuyobozi mukuru w’ishuri; Makombe sylidio umuyobozi mukuru wungirije; Nyiramana Thereza umwanditsi ; Nyiranziza cremance Umubitsi.

Abajyanama hatowe Murinzi JMV na Mukakamanzi francase; Komite njyenzuzi hatowe Ntirandekura sylivere yungirizwa na Twagiramungu vencent. Umubitsi aba Uwimana Marceline.

Iri shuri ryashinzwe nyuma ya gahunda ya leta mu byiswe umugoroba w’ababyeyi, bamwe mu baturage batuye umurenge wa Kigali akagari ka Kigali nabo bitabiraga uwo mugoroba. Baza kugira icyufuzo cyuko haricyo bakora kibateza imbere. Bashinga itsinda ryiswe imboni muganza. Bakaba baratangiye ari abanyamuryango 8 batangira batanga umusanzu w’amafaranga 200 buri cyumweru, bafungura compte muri sacco ya Kigali. bamaze kugera kubihumbi 600.000 bari bamaze kuba abanyamuryango 150, bagira igitekerezo cyo kuba bashaka ubutaka bukubakamo amashuri y’inshuke kuko aho abana babo bigaga byabasabaga urugendo rurerure, byaje gukunda kuko bafashe inguzanyo bashinga ishuri.

Kubwimana Jean / Indatwa.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea