Ruhango: Ishuri rya ESSTR ngo umwaka wa 2016 rizaba indashyikirwa mu ireme ry’uburezi

January 25, 2016


Ubyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Ecole Secondaire Sainte Trinite riri mu karere ka Ruhango, rirravuga ko umwaka wa 2016, ryamaze gufata iznindi ngamba zirenze izisanzwe, mu myigishirize y’abanyeshuri barigana, kugirango rikemure ikibazo cy’ireme ry’uburezi. Ibi bishimangirwa na Usengumuremyi Jean Marie Vianney uhagarariye uhagarariye Ecole Secondaire Sainte Trinite de Ruhango imbere y’amategeko, akavuga ko bahishiye byinshi byiza ababyeyi baharera ndetse n’abateganya kuharerera.

Agira ati “nibyo, buri mwaka tuba duhagaze neza mu masomo duha abana bacu, ariko buri mwaka tugomba kugira agashya, kugirango two kuguma hahandi, ahubwo duharanira gutera intambwe imwe, ejo tugatera indi tujya mbere, ni muri urwo rwego rero, nubu uyu mwaka hari byinshi duteganya gokora, bizahesha ishema ishuri ryacu, ndetse n’igihugu muri rusange.”

Uyu muyobozi, agasaba abana ndetse n’ababyeyi, kugana iri shuri, bagafatanyariza hamwe, kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, abaha icyerekezo cy’ejo urubyiruko rw’u Rwanda.

Iri shuri riherereye mu karere ka Ruhango mu mujyi, ndetse n’irindi shuri riri mu karere ka Nyanza ahitwa mu Butatsinda, rikaba rifite icyiro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ndetse n’icyiciro cya kabiri mu mashami atandukanye cyane cyane ayibanda k’ubumenyingiro.

Kubwimana Jean / Indatwa.net

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea