REB yatangaje inota fatizo ku banyeshuri bemerewe imyanya mu bigo bibacumbikira

January 25, 2016


Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiziro cya mbere cy’ayisumbuye, Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB), cyemeje inota fatizo ngo abanyeshuri batsinze bemererwe imyanya mu bigo bibacumbikira.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mutarama nibwo igikorwa cyo kohereza abanyeshuri batsinze neza mu bigo bibacumbikira gisozwa. REB yemeje ko inota ryafatiweho ku bakobwa basoje amashuri abanza bajya mu wa mbere w’amashuri yisumbuye ari 20; naho ku bahungu ari 18. Abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bazajya mu mwaka wa Kane, inota fatizo ku bakobwa ni 55 naho ku bahungu ni 47.

Mu nyandiko ikigo REB cyahaye IGIHE, bigaragara ko gushyira abanyeshuri mu bigo bifite amacumbi byakozwe hashingiwe ku manota umunyeshuri yabonye, ubusabe bw’abanyeshuri n’imyanya iri mu bigo basanye.

Abanyeshuri bazajya mu mwaka wa mbere amabaruwa bagejeje ku manota fatizo amabaruwa abohereza mu bigo bahawe, guhera kuwa Mbere tariki 25 Mutarama bazayasanga ku bigo barangirijeho umwaka wa gatandatu; naho abazajya mu wa Kane bayakure ku biro by’Umurenge bujuje kuri fishi bavuga ko ariwo batuyemo.

REB isaba abanyeshuri babonye ibigo kwitegura gutangirana n’abandi ku wa 2 Gashyantare kuko uzageza kuwa 6 Gashyantare ataragera ku ishuri yoherejweho azatakaza umwanya we ugahabwa undi. Abatazabona amabaruwa kandi bujuje ibisabwa bazafashwa n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere batuyemo.

Abanyeshuri batagejeje amanota abemerera ibigo bibacumbikira, bagomba kujya ku Karere batuyemo bagahabwa imyanya mu bigo bitabacumbikira.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea