Ninde waba uri mukuri hagati ya REB n’abarimu bakosoye ibizamini?

February 9, 2016


Bamwe mu barimu bakosoye no guhagararira ibizamini by’amashuri abanza n’ayisumbuye, baravuga ko kugeza ubu amafaranga yabo batarayahabwa, gusa REB yo ikemeza ko iki kibazo yagikemuye.

Ikibazo cy’aba barimu cyakunze kumvikana mu mpeza z’umwaka wa 2015, aho abari barangije gukosora ibi bizamini, batashye amara masa, ibintu bavuze ko byabatunguye ndetse bigira ingaruka ku mibereho yabo.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe uburezi (REB), Gasana Janvier (Ifoto/Ububiko)

Gusa nyuma REB yaje kwemeza ko aya mafaranga yose abarimu bayahawe, ko nta mwarimu ukiberewemo umwenda.

Nyamara bamwe mu barimu baganiriye n’iki kinyamakuru bo bavuze ko aya makuru atangwa na REB atari ukuri.

Umwe muri aba barimu yagize ati “REB iravuga ko amafaranga twayahawe ariko siko kuri, n’ubu hari abarimu benshi batarayahabwa.”

Undi mwarimu wo mu karere ka Nyagatare, we yagize ati “Hari amafaranga twagombaga guhabwa yo guhagarikira ibizamini, kugeza ubu ntabwo turayahabwa, ntituzi niba ari ubuyobozi bwa REB bwayaheranye cyangwa niba ari ubuyobozi bw’uturere dukoreramo.”

Mu kiganiro umuyobozi mukuru wa REB yahaye iki kinyamakuru, yavuze ko kugeza ubu nta mwarimu utarahabwa amafaranga.

Gasana Janvier yagize ati “Kugeza ubu nta mwarimu ucyitwishyuza rwose, amafaranga yose twarayatanze, wenda bamwe batarayabona amakosa nta kwiye kutubarwaho ahubwo byaba ari andi makosa yabaye.”

Gasana aravuga ko ubusanzwe ngo aba barimu iyo babaga barangije gukosora, bahitaga bahabwa aya mafaranga mu ntoki, gusa byaje kuvanwaho akajya acishwa ku makonti yabo.

Kugeza ubu ngo ikibazo kibaho ku barimu bamwe, ni aho usanga hari abatanga amakonti ugasanga atazuye cyangwa arimo amakosa, ibi bigatuma habaho igikorwa cyo kongera kuyasubiza aba barimu ngo bayakosore.

Inkomoko :Izuba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea