Ndera: Rwamukwaya yahungabanyije abarezi n’abanyeshuri, amagambo yahavugiye yashubije benshi mu mateka

February 17, 2016


Ubwo yasuraga ikigo cya APRED Ndera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier yavuze amagambo yahungabanyije abarimu ariko cyane abanyeshuri.
Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye

Nyuma yuko amashuri atangije igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2016 Rwamukwaya Olivier yasuye ishuri rya APRED ku buryo butunguranye.

Akihagera Umunyamabanga wa Leta yinjiye mu byumba by’amashuri ahagurutsa abakobwa abambaye ibigufi akabashyira ukwabo ndetse n’abafite umusatsi mwinshi akabashyira ku rundi ruhande.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru imvaho ikomeza ivuga ko ibi ntacyo byabatwaye kuko bumvikanye ko hakwiye kuzatangazwa uburyo bw’imyambarire. Icyaje gutera urujijo kugeza n’ubu ni uko yababwiriye mu ruhame ko yasanze ishuri ryabo rifite umwanda ndetse ko “azagaruka kurikinga maze akabasubiza iwabo i Bugande.”

Amaze kugenda haje urujijo haba mu barimu no mu banyeshuri batumva icyo yavugiye ibyo byo gusubizwa i Bugande n’uburyo iwabo wabo banyeshuri n’abarimu ari i Bugande, dore ko abari mu mashuri yisumbuye bavukiye mu Rwanda.

Nkuko imvaho ikomeza ibitangaza, ngo abaganiriye na yo bose batinye ko hatangazwa amazina yabo kuko bakiri mu burezi ariko batangaje ko ayo magambo yabababaje, buri umwe yavugaga nk’uko undi yabivuze, ariko bagahuriza ku kintu kimwe cy’uko bababajwe nuko umuyobozi ku rwego nka ruriya yabitirira igihugu kitari icyabo.

Abanyeshuri bo byarabayobeye impamvu yabivuze, bati “Gufunga ishuri byo arabyemerewe ariko se kudusubiza i Bugande byo ni ibiki adusubizayo nkande, ese ubundi niho twavuye?”

Imvaho Nshya yashatse kumenya impamvu yatumye Umunyamabanga wa Leta avuga ayo magambo ariko ntiyitaba telephone, byabaye ngombwa kohereza ubutumwa bugufi (SMS) bugira buti “Ni mu Mvaho Nshya twabazaga kuri kiriya cyemezo mwavuze ko muzafunga APRED Ndera hanyuma mukabasubiza i Bugande igihe kizashyirirwa mu bikorwa.”

Kugeza ubu ntabwo igisubizo ntikiraboneka.

Inkomoko : Imvaho Nshya

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea