Kigali: Leta y’u Rwanda yafunze ishuri mpuzamahanga ryigagamo abana b’abakire

June 1, 2017


Hope International Academy, kimwe mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yigaho abana b’abakire mu mujyi wa Kigali, yafunzwe ku itegeko rya Leta y’u Rwanda nyuma yo kutavuga rumwe n’igihugu cya Turikiya, dore ko iki kigo cy’amashuri cyari cyarashinzwe mu Rwanda n’abashoramari bo muri iki gihugu, ndetse bivugwa ko abagishinze ari abatavuga rumwe na Leta baherutse gushaka guhirika Perezida w’iki gihugu.

Leta y’u Rwanda yategetse ko iri shuri rya Hope International Academy riherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, rifunga ibikorwa byaryo byose mu gihe kitarenze amasaha 24 uhereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2017. Iki kigo, ni icy’abashoramari bakomoka muri Turikiya, kikaba gitanga uburezi bw’amashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye, amasomo ari ku rwego mpuzamahanga azwi nka Cambridge.

Iki cyemezo cyafashwe gikurikira icyafashwe na Leta ya Turikiya, yari yasabye ko iri shuri rishyirwa mu maboko ya Guverinoma y’iki gihugu, gusa BBC dukesha iyi nkuru inavuga ko hari andi makuru ashimangira ko iri shuri ryari iry’abashoramari bafitanye isano n’abantu bashatse guhirika ubutegetsi muri Turikiya, hari mu mpera z’umwaka ushize wa 2016.

Minisiteri y’Uburezi yatagetse ko iri shuri bigomba kugera kuwa Gatanu ryahagaritse ibikorwa byaryo byose biri mu Rwanda. Dr Papias Musafiri Malimba, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, yasobanuye uko byagenze ngo gihagarikwe. Yagize ati: "Leta yo muri Turikiya yasabye Leta y’u Rwanda ko ririya shuri ryakwegurirwa Guverinoma yabo aho kugirango ribe ishuri ry’umuryango wigenga. Icyo rero tukirebyeho twasanze kidashoboka ariko kugirango twubahirize icyemezo cyasabwe na Leta ya Turikiya, dufata umwanzuro wo kurifunga. Ubwo rero ibisigaye ni ubwumvikane hagati y’uriya muryango na Leta yabo."

Iri shuri rya Hope International Academy, ryari ishuri ryihagazeho kandi umuntu atabura kuvuga ko ryigagaho abana b’abakire gusa, kuko kwiga mu mashuri y’incuke, abanza cyangwa ayisumbuye, byasabaga byibuze amafaranga y’ishuri angana na miliyoni ebyiri n’igice (2.500.000 Frw) ku munyeshuri w’umunyarwanda, naho umunyamahanga we yishyuraga ashobora kugera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) ku mwaka umwe.

Kuba aba bana bigaga mu kigo gikomeye kandi kigisha muri gahunda mpuzamahanga izwi nka Cambridge Program, Minisitiri w’Uburezi avuga ko ababyeyi bazafashwa kubona ibindi bigo mpuzamahanga kugirango bimurireyo abana babo. Yagize ati: "Abana bigagayo, dufite amashuri menshi mpuzamahanga n’ubundi yigisha muri iyo porogaramu. Ntabwo ari ikibazo rero kuvuga ngo abana bazabone ahandi bigira."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea