Kaminuza ya Gitwe yatumijwe mu Nteko ku kibazo cyayo na HEC

January 22, 2019


Raporo yaraye ihawe na HEC irayibuza gutanga impamyabumenyi

Raporo y’Inama Nkuru y’uburezi (HEC) ku kibazo cya Kaminuza ya Gitwe yaraye ihawe iyi kaminuza nk’uko umwe mu bakozi bayo yabibwiye Umuseke. Mu birimo harimo ko abanyeshuri biga laboratwari muri iri shuri batemerewe guhabwa impamyabumenyi zabo. Inteko Ishinga Amategeko yatumije iyi kaminuza kuyisobanurira ikibazo cyayo.

Kaminuza ya Gitwe yabujijwe kwakira abiga ubuvuzi, ubu yongeye kubuzwa guha impamyabumenyi abarangije Laboratoire
Kaminuza ya Gitwe yabujijwe kwakira abiga ubuvuzi, ubu yongeye kubuzwa guha impamyabumenyi abarangije Laboratoire

Ikibazo gisanzweho ni uko iyi kaminuza yangiwe kwakira abanyeshuri biga ishami ry’ubuvuzi kuko hari ibyo yasabwe kunoza. Muri Nzeri 2018 Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura yasuye iyi Kaminuza avuga ko yasanze igeze kuri 85% inoza ibyo yasabwe.

Muri Kanama umwaka ushize ubwo iri shuri ryatangaga impamyabumenyi ku barirangijemo nabwo ryangiwe kuziha abarangije muri Laboratwari.

HEC yavugaga ko abize iri shami i Gitwe batabonye imenyerezamwuga (stage) ryuzuye bityo badakwiye izo mpamyabumenyi, isaba ko bihutira gukoresha aba banyeshuri iryo menyereza mu bitaro bitandukanye. Aba bahise barikorera mu bitaro bya CHUK, CHUB n’ibitaro bya Ruhengeri.

Muri raporo ya HEC yaraye ihawe iyi Kaminuza harimo ko muri aba banyeshuri bakoze imenyerezamwuga muri biriya bitaro harimo barindwi bakoreye muri CHUK bahimbye imikono yemeza ko hari iminsi bakoze imenyerezamwuga ariko ngo HEC ikaba yaramenye ko basibye.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Kaminuza ya Gitwe yabwiye Umuseke ko HEC ishingiye kuri iki kibazo yemeje ko n’abandi banyeshuri bakoreye mu bindi bitaro nka CHUB na Ruhengeri ikemanze imikorere yabo bityo ikaba ihagaritse ishuri ryose ryari kuzahabwa impamyabumenyi.

Uyu muyobozi ati “nkeka ko niba haranabayeho amakosa y’abanyeshuri barindwi utabiheraho uhagarika ishuri ryose ryigagamo 34, niba abo barindwi barakoze amakosa bahanwa ku giti cyabo kuko icyaha ni gatozi.”

Uyu muyobozi avuga ko iyi kaminuza yabo yatumijwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu kugira ngo kuri iki kibazo kimaze igihe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea