HEC yatangaje abemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda na za IPRC

October 3, 2018


Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, yashyize ahagaragara urutonde rw’abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda no mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC, mu mwaka w’amashuri wa 2018/19.

Urutonde rw’aba banyeshuri bemerewe inguzanyo ya Leta mu kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda no mu mashuri makuru, rwagaragaye mu itangazo HEC yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018.

HEC yatangaje ko mu banyeshuri basabye inguzanyo bose 13843, hemerewe 8481 abasigaye bagera ku 5362 ntibemererwa.

Mu byagendeweho mu guhitamo abanyeshuri bazahabwa inguzanyo na Leta harimo; amanota umunyeshuri yagize asoza amashuri yisumbuye, ibyo umunyeshuri agiye kwiga muri Kaminuza/Ishuri Rikuri n’ icyiciro cy’Ubudehe umunyeshuri abarurwamo.

Ku baziga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (STEM), hafatiwe ku mpuzandengo ya 45% mu gihe abaziga amasomo asanzwe(Non-STEM) ari kuri 49%.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea