Hatangijwe gahunda ishishikariza abanyamahanga kwiga mu Rwanda

June 12, 2019


Mu Rwanda hatangijwe gahunda igamije gushishikariza abanyeshuli babanyamahanga kuza kwiga mu Rwanda binyuze muri gahunda yiswe Study in Rwanda. Ni murwego rwo guteza imbere uburezi bwo mu Rwanda hashishikarizwa abanyeshuli bo ku migabane yose kwitabira kuza mu Rwanda kuhigira.

Ibi bibaye mugihe hari amashuli makuru na kaminuza mpuzamahanga nyinshi zimaze gutangizwa mu Rwanda ndetse abanyeshuli bo mu bihugu binyuranye bakaba bakurikirana amasomo yabo hano mu gihugu.

Iyi gahunda ikaba ireba kaminuza mpuzamahanga ziri mu Rwanda ndetse na kaminuza zo mu Rwanda.

Prof. Tombola Gustave ni umuyobozi wungirije wa kaminiza y’ubukungu n’ubukerarugendo (UTB), yagize ati “Ireme ry’uburezi ni urugendo rukomeza, ntirijya rigerwaho kandi ni rimwe ku Isi hose. No muri ibyo bihugu bavuga ko birifite, usanga hari amashuri ari hasi cyane, ari hagati ndetse n’ari ku rwego rwiza”.

Umuyobozi wa Study in Rwanda, Gakwandi Claude, avuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona amahirwe ari mu Rwanda akenshi aterwa no kutamenyekanishwa, agira ati “Iyo urebye uko twakira abanyamahanga n’uburyo tuborohereza, ukareba ko hari gahunda yo gukangurira abantu gukoresha iby’iwacu, iyo gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda, birakwiye ko n’uburezi bumenyekanishwa bagakangurirwa kwiga mu Rwanda”.

Uretse gukangurira abanyamahanga kuza kwiga mu Rwanda, Study in Rwanda inagamije kureshya za Kaminuza zo mu mahanga gushora mu Rwanda. Ije nyuma y’uko kaminuza zikomeye ku Isi, Cargenie Melon University na University of Global Health Equity, zo zamaze kuhagera.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea