Amashuri yambuwe ububasha bwirukana abanyeshuri bakosheje

August 4, 2015


Minisiteri y’Uburezi yasabye amashuri kutihutira kwirukana abanyeshuri bakosheje ku ishuri, kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye, yaba kuri we no kuri sosiyete. Byari bimenyerewe ko ubuyobozi bw’ishuri bufata icyemezo cyo kuba bwakwirukana umunyeshuri ku ishuri, ariko ubu bubasha bwaragabanyijwe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier ( Ifoto/Mathias H.)

Ari mu isabukuru y’imyaka 40 ya LDK imaze ishinzwe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier yashimangiye ko kwirukana umunyeshuri atari igisubizo cya nyuma, kuko uwirukanywe ashobora kujya hanze akaba ari we uhinduka mayibobo.

Rwamukwaya ati"Twaba tumuteje ikibazo, tugiteje na sosiyete muri rusange.”

Rwamukwaya yavuze ko umwana yakwirukanwa ku ishuri mu gihe umubyeyi we yabimenyeshejwe, akaza ku ishuri bagahana umwana, akanga akananirana.

Yongeyeho ko no kugira ngo ikigo kigere ku cyemezo cyo kumwirukana bizajya bisaba kugisha inama Akarere. Yasobanuye ko amaze iminsi abikanguriye abayobozi bo mu karere.

Ku mashuri amwe wasanga mu byaha umunyeshuri yirukanirwa harimo gutwara inda, gutuka no gusuzugura umuyobozi w’ikigo, n’ibindi.

Umukobwa watwaye inda nta kwirukanwa

Ubutumwa bwa Rwamukwaya busaba ibigo kwitondera icyemezo cyo kwirukana umunyeshuri bwaje bwiyongera ku buherutse kugarukwaho na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Odda Gasinzigwa, agaragaza ko Leta yakuyeho kuba ibigo bishobora kwirukana umukobwa ngo n’uko yatwaye inda.

Hatangizwa itorero ry’abana b’abakobwa ribakangurira kwiga amasomo y’ubumenyi, kuwa 26 Nyakanga 2015, Gasinzigwa yavuze ko kwirukana umwana w’umukobwa watwaye inda, bikamutesha ishuri atari byo, kuko iyo agarutse ku ishuri amaze kubyara ashobora kuvamo umwana mwiza, ndetse wanaha ubuhamya bagenzi be kwirinda gusama batabiteguye.

Ababyeyi bahamanya na Minisitiri Gasinzigwa korohera abatwise

Umugore mu bihe byashize wigeze kwirukanirwa ko yatwaye inda, ubu usigaye ucuruza imbuto mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Izuba Rirashe ko kera nta kuzuyaza umukobwa watwise yirukanwaga burundu, utishoboye ubuzima bukamuhagararana.

Yagize ati"Nka kiriya cyemezo njye naragishimye, ubu iyo kiza kera bikampa amahirwe nanjye simba meze ntya … amanota yanjye ntiyari make ariko inda ituma ishuri ndivamo. Umuryango wanjye ukennye ntiwari kundihira muri Privé ( ishuri ryigenga) umwana amaze gukura. Mu Byimana mu babikira baratwirukanaga burundu.”

Uwineza Jeannne ufite abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye we yagize ati " Bishyigikira ibibi (avuga abafata ibyemezo ku burezi bw’abana), hari abana b’abakobwa batinyaga gutwara inda kubera gutinya ingaruka zo kuba bakwirukanwa burundu, ariko hariho abazirekura, ugasanga n’umubare w’inda z’indaro ziyongereye.”

Nubwo atangira kuvuga Uwineza yagaragazaga ko adashyigikiye kutirukana uwo mukobwa watwaye inda, yavuze ko umuntu atekereje uburyo umwana nta wundi munani uruta ishuri, gusubira ku ishuri yigagaho ari byiza.

Yagize ati "N’ubundi umwana ni uwawe, niyo yakosa ntiwamuta, abyaye neza urwo ruhinja yamara kurwonsa agasubira ku ishuri nta kibazo, nta kundi.”

Uretse Leta no muri sosiyete nyarwanda umuco wo guhohotera umukobwa watwaye inda waracitse, nubwo bimutesha agaciro ukurikije imyitwarire ikwiye umwari.

Gutunga telefone ku ishuri byasubiweho

Rwamukwaya yanagarutse no ku myitwarire y’abanyeshuri, avuga ko kubemerera gutunga telefone bitagomba gufatwa nk‘icyaha.

Yagize ati"Ntabwo ari icyaha gihanirwa, kuyitunga si ikibazo… ikibazo ni imikoreshereze yazo.”

Yavuze ko ibigo bikwiye kureba uburyo telefone zajya zikoreshwa, yenda umunyeshuri akagira aho ayisiga aje ku ishuri, yataha akayifata.

Yamaganye umuyobozi umwe w’ishuri wamubwiye ko umunyeshuri ufatanywe telefone, aba ari nk’ufatanywe urumogi.

Yavuze ko guca telefone ku banyeshuri byaba bihabanye na politiki yo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga (ICT).

Nubwo Umunyamabanga wa Leta avuga ibi, ababyeyi baganiriye na Izuba Rirashe bavuze ko telefone ari nziza, ariko ku bana bagomba gucungirwa hafi .

Gufatanwa telefone ku ishuri mu bihe byashize byari ikizira, aho n’Umunyamabanga wa Leta wari Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yagaragaye amenagura telefone.

Kugoragoza umunyeshuri ugira amakosa ku ishuri ntihihutirwe kumwirukana, byiyongera ku cyemezo leta imaze igihe yarafashe cyo kutirukana umunyeshuri ngo yagize amanota make.

SRC:Izuba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea