Abiga imyuga bavuga ko akazi katabuze, ahubwo kabuze abagakora

October 27, 2015


Urubyiruko rwiga imyuga mu Karere ka Ruhango ruratangaza ko rutumva impamvu hari abirirwa bavuga ko akazi kabuze, mu gihe ngo ahubwo akazi kabuze abagakora.
Uru rubyiruko ruvuga ko rubabazwa na bagenzi babo birirwa basabiriza akazi ngo barangije za kaminuza kandi basize akazi hafi yabo.

Munyembabazi Seraphine wize ubwubatsi avuga ko atajya abura ibiraka ahubwo ko hari n’ubwo bimubana byinshi akabura uwo abirangira.

Ati “Rwose nagira inama abavuga ko babuze akazi kuza mu myuga bakareba ko batabura aho bagakwiza. Urugero nkatwe twize ubwubatsi ntitubura biraka kandi ntitunateze kubibura kuko abantu bubaka buri munsi.”

Uyu musore avuga ko kandi ko nta handi amafaranga asigaye hatari mu myuga, akaba asanga urubyiruko rukwiye kubitekerezaho rukayitabira, kabone n’ubwo ngo rwaba rwararangize za kaminuza.

Uwimpaye Marie Claire na we wize imyuga avuga ko n’ubwo ari umukobwa adaterwa ipfunwe n’ubwubatsi kuko bumutunze.

Ati “Ubu se iyo ntiga iyi myuga mba ntari muri babandi birirwa bavuga ko bugarijwe n’ubushomeri?”

Uyu mukobwa na we yemeza ko uwize imyuga ataburara kandi ko adashobora kubura akazi, ahubwo ko na we abasha kugatanga.

Ati “Nk’iyo napatanye kubaka inzu nkenera abafundi benshi, bityo nanjye nkaba ntanze akazi ntyo.”

Mugenzi we Ufitinema Celestin, akaba na we yaragiriye inama abasuzugura akazi ko bidakwiye kuko akazi kose gatunze nyirako kaba kagomba kubahwa.

Ati “Hari abo njya mbona bambwira ko batakwirirwa basudira inzugi, nyamara kandi ugasanga bataka ubushomeri birirwa bazerera. Aba nabagira inama yo kwikuramo bene iyi myumvire.”

Aha kandi yavuze ko hari urubyiruko biganye mu mashuri abanza kugeza ubu barangije kaminuza bakaba batarabona akazi. Ati “hari n’abo nzi batabasha kwigurira inkweto, mu gihe njye maze kwiyuzuriza inzu mbikesha imyuga.”

Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumengiro ry’i Mpanda, Ndangamira Gilbert, na we yemeza ko imyuga ari yo izafasha urubyiruko kugabanya ubushomeri.

Aha yashimye gahunda ya Leta yo kwigisha imyuga urubyiruko kuko ituma rubasha kwibeshaho rudategereje guhabwa akazi.

Aha kandi yasoje avuga ko igihe kigeze ngo urubyiruko rubashe kumenya guhitamo imyuga ikenewe ku isoko ry’umurimo, cyane ko ngo kwiga imyuga bitwara igihe gito.

SRC:Izuba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea