Abanyeshuri ba kaminuza barasabwa gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ubumenyi gakondo mu kwirinda Ibiza

November 5, 2015


Mu kiganiro Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi Madame Seraphine Mukantabana yagiranye n’abanyeshuri ba kaminuza muri iki cyumweru hagamijwe kubakangurira gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ubumenyi gakondo mu kwirinda Ibiza. Yabasabye kubyaza umusaruro ubumenyi gakondo bw’abanyarwanda bo hambere mu rwego rwo gukumira ibiza. Ubumenyi gakondo ni kimwe mu byaranze amateka n’ imibereho gakondo y’abanyarwanda ba kera, aho bagenaga ibihe bakurikije ibimenyetso babona hafi aho. Urugero ni nk’aho bamwe babonaga ikiguri cy’intozi bakamenya ko imvura igiye kugwa cyangwa se babona ibisiga byinshi mu kirere bakamenya ko amapfa yegereje n’ibindi byinshi bitandukanye. N’ ubwo akenshi bitagikunda kuboneka, bamwe bemeza ko bikorewe ubushakashatsi bwimbitse byatuma hamenyekana ukuri kwabyo bikaba byakwifashishwa mu gukumira no kwirinda ibiza biza bidateguje.

Nkuko tubikesha RBA, Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi Madame Seraphine Mukantabana yemeza ko ubu bumenyi butandukanye buramutse bubyajwe umusaruro, nta kabuza hari icyo byahindura. ”Niyo mpamvu ubungubu twahagurukiye kugira ngo ubwo bumenyi, ubw’ingenzi tubushyire hamwe tubukoranye, tubutandukanye n’ubupfumu. Ibyari byo byose kuba umuntu ashobora kuza kubaka inzu ashobora kubanza kwibaza, muri kano karere kacu, umuyaga ukunze guturuka aha, imvura ituruka aha; reka igisenge tugisakare muri ubu buryo, ibyo nta bupfumu burimo."

Yakomeje agira ati: "Ibyo rero nibyo tuzagenda tureberaho tukavuga tuti se imyaka kajana byagenze gutya muri aka karere, umuyaga bawurwanyaga gute, gusakara basakariraga hehe. Ntabwo ari siyansi na tekinoloji bizaza guhindura icyerekezo cy’umuyaga mu karere runaka; hari n’ababa bazi aho imvura ituruka, kandi koko ugasanga nibyo. Bishoboka ko mu buryo bwa siyansi badashobora kwisobanurira impamvu imvura ituruka aho ariko mu buryo bugaragara bakabibona ”.

Mu kiganiro bagiranye n’aba banyeshuri biga ibijyanye n’imicungire y’ibiza mu ishuri rya INILAK, aba bayobozi bagaragaje ko ikigiye gukorwa ari ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane koko ko hari ukuri kwaba kwihishe inyuma y’ibyo abanyarwanda bemeraga kuva kera.

Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga muri minisiteri y’uburezi Dr Marie Christine Gasinzigwa we asaba aba banyeshuri kwegera abaturage bakabafasha kumenya ibijyanye n’ubu bumenyi gakondo ”ubushakashatsi si kaminuza gusa na hariya mu cyaro barahari twuzuzanye”.

Abanyeshuri biga ibijyanye n’imicungire y’ibiza muri kaminuza bavuga ko hari umusanzu batanga ku bijyanye n’imicungire y’ibiza binyuze mu bushakashatsi no kumenya neza icyatuma habaho Ibiza hanyuma bikirindwa hakiri kare. Ikibazo cy’ibiza cyakomeje kwibasira uduce dutandukanye; cyatumye inzego zitandukanye zirimo iza ministeri ishinzwe kubikumira guhaguruka icyarimwe kugira ngo zirwanye icyatuma ubuzima bw’abantu bukomeza kwangirikira mu kutamenya amakuru y’ibiza.

Kubwimana Jean / Indatwa.net

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea