U Rwanda rwiteguye kungukira mu imurikagurisha ry’ibikomoka ku mboga n’imbuto rizabera mu Bushinwa

April 26, 2019


Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko mu imurikagurisha rijyanye n’ubuhinzi bw’ibikomoka ku mboga n’imbuto rigiye kubera i Beijing mu Bushinwa, rizaba amahirwe ku bigo byo mu Rwanda kugira ngo bihabonere amasoko. Ahazabera iri murikagurisha mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa

Sunny Ntayombya ushinzwe itangazamakuru muri RDB, yabwiye Xinhua ati “Iri murikagurisha ni amahirwe ku bigo byo mu Rwanda kugira ngo bibone amasoko mu Bushinwa, intego ari ukongera ibyo u Rwanda rwohereza hanze kuri iri soko.”

Iri murikagurisha rizatangira tariki 29 Mata rigeze tariki 07 Ukwakira 2019, rizitabirwa n’abantu miliyoni 16 bavuye mu Bushinwa no hanze yabwo. Ibihugu birenga 110 n’imiryango mpuzamahanga n’abandi nibo batangaje ko bazaryitabira.

Kugeza ubu ibigo icyenda byo mu Rwanda nibyo byiteguye kuzajya muri iri murikagurisha, bikamurikamo ibijyanye n’imitobe ikozwe mu mbuto, urusenda, ubuki, ikawa ikaranze, icyayi n’ibijyanye n’ubukorikori.

Ntayombya yavuze ko abategura iri murikagurisha batanze amakuru ahagije ku Rwanda kugira ngo hatazabaho ikibazo cy’imitegurire.

Yagize ati “Ibigo byo mu Rwanda, RDB n’abandi bafatanyabikorwa bazaba bari muri iri murikagurisha, barareba uko rizabyara umusaruro, twiteze kurikoresha nk’amahirwe kugira ngo tugeze ku masoko yo mu Bushinwa ibikorerwa mu Rwanda kandi twagure amarembo.”

Sena Gerard nyiri Entreprise Urwibutso na we yavuze ko uruganda rwe ruzaba ruri muri iri murikagurisha.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea