MINAGRI yashimye imirimo abahinzi barimo gukora

April 22, 2020


Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yashimye uruhare rw’abahinzi n’aborozi muri iki gihe Igihugu gikomeje guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine, abinyujije ku mbugankoranyambaga, yavuze ko abahinzi bashimirwa imirimo myiza barimo gukora.

Yagize ati “Muri iki gihe igihugu cyacu gihanganye n’icyorezo cya Koronavirusi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irashimira cyane abahinzi n’aborozi imirimo myiza yo gukomeza gufasha kubona ibidutunga”.

Mukabutera Angéline utuye mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona, yabwiye Imvaho Nshya imirimo y’ubuhinzi bayikomeje ariko ngo bayikora bubahirizagahunda zo kwirinda Koronavirusi.

Yagize ati: “Twe dukomeje guhinga kuko n’iyo wabonye abahinzi ukoresha bisaba ko twese twubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi nko gusiga metero imwe hagati y’umuhinzi n’undi. Ntitwareka guhinga kuko mu minsi iri imbere twazahura n’ikibazo k’inzara”.

Kamurase Michel umuhinzi w’ikitegererezo mu karere ka Bugesera avuga ko abakamishaga iwe bakomeje gukamisha kuko ngo atari kubima amata. Avuga ko umusaruro w’amata ariwo aguramo ubwatsi n’ibindi bijyanye n’ubworozi bwa kijyambere.

Jean Elysee Byiringiro / Indatwa

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea