Microsoft yabaye ikigo cya gatatu cyigenga kigize agaciro ka miliyari 1000 z’amadolari

April 26, 2019


Ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga cya Mocrosoft cyagize akaciro ku isoko gasaga miliyari 1000 z’amadolari ya Amerika, nyuma y’uko inyungu yacyo ikomeje guhagarara neza ku isoko. Iki kigo cyageze kuri iyi ntambwe kuri uyu wa Kane mbere y’uko imigabane yacyo ku isoko yongera kumanuka. Ikigo Microsoft cyashinzwe na Bill Gates cyagejeje ku gaciro ka miliyari 1000 z’amadolari

Iyi ntambwe yatumye iki kigo cyo muri Amerika kiba icya gatatu cyigenga ku Isi hose kibashije kugera ku gaciro ka miliyari 1000 z’amadolari, nyuma ya Apple na Amazon.

Agaciro ka Microsoft mu migabane kazamutse cyane ku isoko hafi kimwe cya gatatu mu mwaka ushize, nyuma y’uko cyatangije ikoranabuhanga ryo kubika ibintu mu kirere. Kuri uyu wa Gatatu cyanatangaje ko inyungu yacyo yazamutseho 14% ikagera kuri miliyari 30.6$ mu gihembwe cya kane, bitewe n’ikoranabuhanga ryacyo rishya na porogaramu zacyo.

Inyungu ya nyuma yo kwishyura imisoro yageze kuri miliyari 8.8$

Apple na Amazon zageze ku gaciro ka miliyari 1000 z’amadolari ya Amerika muri Kanama na Nzeri umwaka ushize, ariko imigabane yabyo iza gusubira hasi mu mpera z’umwaka. Ikigo PetroChina na cyo cyageze kuri ako gaciro ariko imigabane myinshi yacyo yari ifitwe na Guverinoma y’u Bushinwa. Ubu bibarwa ko gifite agaciro ka miliyari 200$.

Microsoft yashinzwe mu 1975 na Bill Gates na Paul Allen. Bill aza ku mwanya wa kabiri mu baherwe ku Isi, umutungo we ubarirwa hafi muri miliyari 97 z’amadolari.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea