Indege ya mbere ya Rwandair yerekeje Guangzhou

June 18, 2019


Indege ya mbere ya Rwandair yerekeje Guangzhou, abagenzi b’abanyamahirwe bakuye ibihembo i KanombeYanditswe kuya 18-06-2019

Indege ya mbere ya Rwandair yerekeje Guangzhou, abagenzi b’abanyamahirwe bakuye ibihembo i Kanombe

kompanyi y’indege y’u Rwanda (Rwandair) yatangije ingendo Guangzhou, umwe mu mijyi ikomeye yiganjemo ubucuruzi mu gihugu cy’Ubushinwa.

Indege ya mbere yerekezayo yahagurutse i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019.

Indege ya Airbus A330-300 niyo yahagurutse i Kigali yerekeza i Guangzhou mu Bushinwa.

Urugendo ruva i Kigali rwerekeza mu mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa nirwo rurerure Rwandair igize kuko rutwara amasaha 14 n’iminota 50’.

Bamwe mu bagenzi bajyanye n’indege ya mbere bajyanye byishimo kuko bahembwe na Rwandair.

Mu gihe abagenzi bari bategereje ko amasaha y’urugendo agera bakerekeza mu Bushinwa bahawe umukino mu matsinda yo guhuza inyuguti bari bahawe bakandika ijambo Guangzhou maze abatanze abandi bagahembwa.

Rwandair itangiye ingendo muri iki gihugu nyuma y’aho mu minsi ishize u Rwanda rwaginyanye amasezerano na Alibaba Group yo guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea