Iki gihembwe cy’ihinga kigiye kubera igisubizo abahinzi-RAB

February 13, 2019


Abahinzi bo mu duce dutandukanye barakangurirwa guhinga ubuso bunini kuko ngo hari icyizere ko muri iki gihembwe cy’ihinga 2019 B kizarangwa n’imvura nyinshi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubuhinzi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Dr. Bucagu Charles, yasabye abahinzi guhinga ku butaka bunini mu gihembwe cy’ihinga 2019 B kuko ngo hazagwa imvura nyinshi biryo ibyo bahinze bikera neza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019, mu nama itegura igihembwe cy’ihinga 2019 B, ihuza RAB n’abafatanyabikorwa mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro.

Dr. Bucagu uhamya ko igihembwe cya mbere cy’ihinga cyagenze neza nubwo hari uduce tutabonye imvura ihagije, yagize ati, “Muri iki gihembwe k’ihinga 2019 B gitangiye, icyo dushaka cyane cyane gukangurira abahinzi hirya no hino mu gihugu, ni ukugira ngo ahantu hose hatigeze hahingwa hahingwe, ubutaka bwose bushoboka buhingwe muri iki gihembwe kuko iki gihembwe kizagira imvura ihagije ku bice byinshi by’igihugu, bisaba y’uko bwa butaka bwose ari ubutarahinzwe mu gihembwe gishize ari n’ubuzagomba guhingwa bwose tubuhinge, dukoreshe imbuto n’ifumbire.”

Ku bacuruzi b’inyongeramusaruro bavuga ko hari igihe imbuto n’ifumbire bibageraho bitinze bikadindiza abahinzi, Dr.Bucagu yababwiye ko hari igisubizo, ati, “Kuri ubu nta mbuto izatumizwa hanze nk’uko byari bisanzwe kuko dufite imbuto ihagije mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko ifumbire itumizwa hakiri kare kandi igashyitswa mu bubiko bw’abashinzwe kuyigeza ku baturage mbere y’uko ihinga rigera kuko iyo imvura igiye umuturage ahita atangira gutera, ati “Barangure hakiri kare, kandi barangura ari uko abaturage babahaye amakuru y’ibyo bifuza kuko iyo imvura iguye umuhinzi ahita amanuka akajya gutera kuko ni uruhererekane.”

Nkuko bisanzwe igihembwe cy’ihinga cya B gitangira mukwezi kwa Gashyantare hagati kikarangira mu matariki ya nyuma y’ukwezi kwa Gicurasi.

Src:Makuruki

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea