BNR yakajije ibihano ku batanga sheki zitazigamiye birimo gukumirwa ku nguzanyo

January 21, 2019


Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasohoye amabwiriza rusange yerekeye sheki zitazigamiwe, igena ibihano ku bazitanga birimo no kutemererwa guhabwa inguzanyo muri banki, mu bigo by’imari iciriritse cyangwa mu kigo icyo ari cyo cyose gitanga inguzanyo.

Sheki yitwa sheki itazigamiwe iyo itishyuwe bitewe no kuba, mu gihe cyose igifite agaciro kayo, nta mafaranga ari kuri konti y’uyitanze cyangwa amafaranga ariho atageze ku mubare wanditse kuri sheki.

Yitwa kandi sheki itazigamiwe iyo itanzwe kuri konti ifunze.

Aya mabwiriza yasohotse mu igazeti ya Leta mu cyumweru gishize, avuga ko hatirengagijwe ibiteganywa n’amategeko ahana icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, uwatanze bene iyo sheki atemerewe guhabwa inguzanyo muri banki, mu bigo by’imari iciriritse cyangwa mu kigo icyo ari cyo cyose gitanga inguzanyo.

Ntiyemerewe guhabwa agatabo gashya ka sheki na banki iyo ari yo yose cyangwa ikigo cy’imari iciriritse icyo ari cyo cyose cyangwa gufunguza konti nshya muri banki iyo ari yo yose cyangwa ikigo cy’imari iciriritse icyo ari cyo cyose.

Uretse ibi bihano, uwatanze sheki itazigamiwe agomba kandi gusubiza udutabo twa sheki twose yahawe na banki cyangwa ibigo by’imari iciriritse abitsamo.

Biriya bihano bitangwa ku ikosa rya mbere bikamara amezi atandatu naho ku ikosa risubiwemo bikamara umwaka umwe.

Aya mabwiriza avuga ko ibi bihano bivanwaho hitawe ku cyemezo kigaragaza ko sheki zose zitazigamiwe zatanzwe zishyuwe kandi bikaba byemejwe na banki yishyura; Iki cyemezo kigomba kwerekana itariki sheki yishyuriweho.

Hagomba kugaragazwa urwandiko rutanzwe n’Urwego rw’Ubushinjacyaha rugaragaza ko umuntu atagikurikiranwe no kwishyura igihano cy’amafaranga angana na 20% y’umubare w’amafaranga wanditse kuri buri sheki itazigamiwe, no kurangiza igihe ibihano bimara.

Ku rundi ruhande iyo banki yishyura imenyekanishije sheki nk’itazigamiwe atari byo, icibwa na Banki Nkuru y’u Rwanda igihano mu mafaranga angana n’ibihumbi 300 Frw kuri buri sheki.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea