Barasaba leta ko yafasha ngo ibikorerwa mu rwanda bihenduke

April 23, 2019


Abafite inganda zitunganya ibikorerwa mu Rwanda n’abaturage, ntibavuga rumwe kuba leta y’u Rwanda yarorohereje izi nganda kubona ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi ndetse bagabanyirizwa n’imisoro ariko ibyo zikora bikaba bigihenze.

Zimwe muri izi nganda zitunganya ibikorerwa mu Rwanda byingajemo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, imyambaro, ibikoresho by’ubwubatsi, ndetse n’inganda ziciriritse zikora ibijyanye n’ubukorikori, Leta y’u Rwanda yazorohereje kubona ibyanya byihariye by’aho zikorera, zimwe zikurirwaho imwe mu misoro ku bikoresho by’ibanze zifashisha, ndetse n’ibiciro byo hasi ku mazi n’amashanyarazi.

Nyamara Abaturage bakenera ibikorwa n’izi nganda bavuga ko bigihenze bagahitamo kugura ibiva hanze, bikandindiza gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ku rundi ruhande abafite izi nganda bavuga ko ibyo bakora bibigurisha ku biciro byo hejuru kubera impamvu zitandukanye.

Mu bukangurambaga bwa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ifatanyijemo n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge bugamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi byujuje ubuziranenge Josephine Bambarishya ushinzwe iterambere ry’inganda, hamwe na Anicet Muliro Umuhuzabikorwa wa gahunda ya ’Zamukana Ubuziranenge’ muri RSB bavuga ko abafite inganda zitunganya ibikorerwa mu Rwanda bakwiye guhindura imyumvire kuri ibi biciro byo hejuru ku bicuruzwa byabo.

Kuva mu Mwaka w’2015 Leta y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bugamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda na Politiki zihamye z’ubuziranenge bwabyo kugira ngo bigire agaciro ku masoko yo mu Rwanda n’ayo hanze. Ibi byafashije igihugu kugabanya icyuho cy’iri hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza mumahanga n’ibyoherezwa yo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea