Abacuruzi barashimira Leta ko yabongereye igihe cyo gutanga umusoro ku nyungu

March 28, 2020


Abacuruzi bato n’abanini bishimira ko Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyabongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku nyungu hashingiwe ku ngaruka z’Icyorezo cya CKoronavirusi gikomeje kuyogoza Isi.

Nk’uko bamwe mu bacuruzi babivuga, ngo kuba RRA yabongereye igihe cyo kwishyura ari ibintu byiza kuko bituma abacuruzi bakomeza kwisuganya ngo bazabashe gutanga uyu musoro.

Abasoreshwa banini bongerewe igihe cy’iminsi 15 mu gihe abasoreshwa bato bongerewe igihe cy’iminsi 30

Mukashyaka Drocelle, Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, avuga ko ibi bikozwe hagendewe ku kibazo igihugu gifite, hakaba harebwe uko abantu barimo gukora mu buryo butari bwiza kubera iki cyorezo.

Drocelle avuga ko umusoro udashobora gukurwaho kuko ariwo ufasha mu kubaka igihugu, ngo icy’ingenzi ni ukorohereza abasoreshwa ariko ngo uwo musoro ugomba gutangwa.

Avuga ko ubundi umusoro usabwa ari uwo mu mwaka wa 2019, akaba asanga n’ubundi bagombye kuba biteguye kuwishyura, ariko bakaba bahawe igihe cyo kwisuganya ngo bazishyure uwo musoro w’umwaka wa 2019.

Yagize ati “Ubusanzwe umusoro ku nyungu wagombaga gutangwa tariki ya 31/03 ni uw’umwaka wa 2019, nizera ko bagombye kuba barabyiteguye ariko bongerewe igihe cy’iminsi 30 ku basoreshwa bato n’iminsi 15 ku basoreshwa banini, ni mu rwego rwo korohereza abantu muri iki gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Coronavirus.”

Mukashyaka avuga ko ibijyanye n’ubucuruzi bucumbagira muri iki gihe, hazarebwa uko Ibintu byagenze, uko ubucuruzi bwagenze hakazafatwa izindi ngamba hakurikijwe uko ubucuruzi bwagenze muri ibi bihe by’icyorezo.

Abacuruzi bishimiye iyi gahunda yashyizweho na RRA kuko iborohereje mu kwitegura kumenyekanisha no kwishyura umusoro. Karegeya Vivens ni umucuruzi wo mu Karere ka Ruhango, avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ari cyiza kandi cyamushimishije, akaba asanga Leta yita ku baturage bayo mu bice byose.

Ati “Biradufasha kwisuganya mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro mu buryo butari huti huti.” Karegeya asanga kongererwa iminsi 31, ku bwe azaba yamaze gukora imenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu taliki ya 30 Mata 2020.

Karegeya asaba bagenzi be b’abacuruzi kuzubahiriza igihe bahawe kuko boroherejwe nabo bakaba bagomba kwishyura batagoranye cyangwa badategereje ibihano.

Mukahirwa Francoise we ni umucuruzi wo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko yishimiye icyemezo cya RRA, akavuga ko hari benshi byari kugora n’ubwo ngo nawe atekereza ko abenshi bari biteguye kuwutanga ndetse bamwe ngo bari baramaze gukora imenyekanisha musoro.

Umusoro utegerejwe na RRA usaga Miliyari 1500 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2019.

Icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka nyinshi zirimo gutuma ubucuruzi bufungwa kimwe n’ibindi bintu bihuza abantu benshi, usibye ubucuruzi bw’ibiribwa na serivisi z’ubuvuzi.

Mu Rwanda iyi virusi imaze kugaragara ku bantu 50 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza, aho bose bakomeje kwitabwaho n’abaganga babihuguriwe. Ngo nta n’umwe urembye ndetse abari hafi gukira bashobora gusubira mu ngo zabo mu minsi mike iri imbere.

Ku rwego rw’Isi, Koronavirusi imaze kugaragara ku bantu 542,378, muri bo imaze guhitana 24,368, mu gihe abavuwe bagakira ari 125,490.

Uyu munsi wonyine Koronavirus yahitabye imaze guhitana abantu 300 mu gihe abayanduye ari 10,550. Mu bapfuye uyu munsi 300 higanjemo abapfiriye muri Iran 144 mu gihe u Bubiligi bwapfushije 69.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea