Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi irashishikariza abahinzi gukoresha gahunda y’inyongeramusaruro

July 13, 2015


Imyumvire ya bamwe mu bahinzi ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro no kuba zibageraho zitinze kandi zibahenze ni zimwe mu mbogamizi abashinzwe iyamamazabuhinzi bagaragaza mu mikoreshereze y’izo nyongeramusaruro.


Aba bahinzi baravuga ibi mu gihe minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ikomeje kumurika imbanzirizamushinga y’amabwiriza y’iyi minisiteri ajyanye n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro.

Ifumbire gakondo cyangwa se yitwa iy’imborera ikomoka ku myanda izwi nk’ibishingwe bimaze igihe kirekire biri hamwe niyo yakunze gukoreshwa n’abahinzi batandukanye mu Rwanda. Umwaduko w’ifumbire zigendanye n’igihe zizwi nk’imvaruganda uko zigenda zikwirakwizwa ahantu hatandukanye mu gihugu ni nako abashinzwe iyamamazabuhinzi bagaragaza imbogamizi abahinzi bagira mu ikoreshwa ry’izi nyongeramusaruro.

Abahinzi bamwe na bamwe baganiriye na UBUKUNGU badutangarije ko hari ibibazo bimwe na bimwe bagenda bahura nabyo bitewe n’ubumenyi buke ku baturage bamwe na bamwe gusa nanone ba Agronome babishinzwe bagenda bagerageza gushyiraho gahunda bakurikije amatsinda kugirango ibyo bibazo bigende bikemuka hakoreshwa amafumbire uko bikwiriye.

Rimwe na rimwe gukoresha amafumbire mu buryo butujuje ibipimo bishobora kugira ingaruka ku igabanuka ry’umusaruro. Ikindi nanone gishobora kubitera ni imihindagurikire y’ibihe bikunze kubaho akenshi ugasanga ikirere gitenguha abahinzi bigatuma rya koreshwa ry’ifumbire cyangwa se rya hinga rigenda ridindira.

Kuba ifumbire abaturage bayifata nk’ihenze usanga ari cyo kibazo cya mbere. Ikindi nanone ugasanga ari uburyo ibageraho yatinze ugasanga bibangamira abahinzi mu ikoreshwa ryayo.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ariko yo ivuga ko mu kumvikanisha ibyiza byo gukoresha inyongeramusaruro batangiye impinduramatwara mu bihereranye n’ubuhinzi. Gatari Ejide, umuyobozi muri porogaramu y’amafumbire muri Minagri waganiriye n’ UBUKUNGU asaba abahinzi bo mu Rwanda kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe bagasaba amakuru y’ibyo bakora.

Ubushakashatsi bwakozwe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku ikoreshwa ry’ifumbire, bwagaragaje ko kuyikoresha bigira icyo bihindura ku bwinshi bw’umusaruro.

U Rwanda nk’ igihugu gifite abarenga 80 ku ijana batunzwe n’ ubuhinzi ntabwo cyatera imbere mu gihe urwego rw’ ubuhinzi budateye imbere. Kuvana abaturage mu bukene birasaba ko Leta ikomeza gushyira ingufu nyinshi mu kongera umusaruro uturuka mu buhinzi.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

SRC:Ubukungu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea