Ifumbire yagurijwe abahinzi yahombeje Leta miliyari 11

July 9, 2015


Muri gahunda ya Leta yo kongera umusaruro w’ubuhinzi, hatanzwe amafumbire mu buryo bw’inguzanyo, abaturage bakazishyura bejeje, ariko byarangiye Leta iguye mu gihombo cya miliyari 11.


Nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yabitangarije PAC, iyi minisiteri yagaragaje igihombo cya miliyari 11 z’Amafaranga y’u Rwanda, igihombo cyatewe n’abaturage bagurijwe ifumbire ariko ntibayishyure nk’uko byari bitegenyijwe.

Uburyo bwo gutanga ifumbire bwakozwe mu byiciro 3. Icya mbere kikaba ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaga ifumbire ibinyujije ku buyobozi bw’uturere ari na two twagombaga kwishyuza abaturage, tukaba tutarabikoze.

Icyiciro cya kabiri ni icy’uko MINAGRI yatumizaga ifumbire, ikayigeza kuri ba rwiyemezamirimo bafitanye amasezerano na Minisiteri, nabo bakayigeza ku baturage, nyuma Minisiteri ikazumvikana na barwiyemezamirimo uburyo bw’imyishyurize.

Abaturage bahawe ifumbire bananiwe kuyishyura

Icyiciro cya gatatu ni cyo ibijyanye n’ifumbire byose byahawe abikorera ku giti cyabo ngo abe ari bo bazana amafumbire banayageze ku bahinzi baniyishyurize. Iki cyiciro akaba ari cyo cyagerageje kubikora neza kurusha bibiri bya mbere.

Igihombo cya miliyoni 800 ni cyo kibarwa mu cyiciro cya mbere cy’amafumbire, aho uturere twose twahawe iyi fumbire ngo tuyigeze ku bahinzi, abe ari natwo tuzishyuza, ariko kugeza ubu ikaba itarishyujwe.

Ibi byatumye uturere tutarishyuza aya mafaranga ari two Minisiteri ibaraho iyi fumbire, nk’uko bitangazwa na Innocent Musabyimana, Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI.

Muri iki gihombo cyagaragajwe, Akarere ka Kirehe konyine kihariye miliyoni 400, kakaba kamaze kwishyura izigera kuri 21 gusa, aka Bugesera kakaba gafite umwenda wa miliyoni 185, kakaba kamaze kwishyura miliyoni 10 gusa.

Musabyimana yavuze ko iyi Minisiteri yashyizeho ingamba zikomeye mu kwishyuza iyo myenda, ku buryo bihaye umwaka umwe wo kuba bamenye neza ababafitiye umwenda, ndetse banamaze kubishyuza.

SRC:Imvaho

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea