Abahinzi b’i Nyanza bishimira ko nta wukibahitiramo igihingwa

February 27, 2018


Abahinzi bo mu Mirenge ya Kibirizi na Busasamana mu Karere ka Nyanza, bavuga ko kugeza ubu nta muyobozi ukibahitiramo igihingwa nk’uko byahoze mbere aho ngo byashoboraga kugira ingaruka ku musaruro wabo.

Umwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kibirizi

Bavuga ko babifashijwemo n’umushinga Iriba w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, ugamije gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibirizi witwa Ruhumuriza Aimable, yatangaje ko mbere ubuyobozi bwabageneraga igihingwa butitaye ku bishobora kwera muri ako gace none ngo ubu basigaye bicarana na bo bakababwira ibibabereye.

Yagize ati “ Ubu dusigaye duhinga igihingwa twihitiyemo koko kandi cyiza kuko nitwe tuba tuzi ikibereye agace duhinga, uyu mushinga watwigishije kugira uruhare mu byo duhinga kuko nitwe tubizi kandi tuzi ibyera mu mirima yacu.”

Sindayigaya Etienne yavuze ko mbere batajyaga bitabira inama irebana n’ubuhinzi ku karere none ubu nyuma y’uko uyu mushinga ubahuguye ngo basigaye batumirwa bakagira uruhare muri politiki y’ubuhinzi.

Yagize ati “ Mbere tuvuge niba mu karere habaye inama irebana n’ibyerekeranye n’ubuhinzi, ntibyabagaho ko badutumira ariko ubu baraduhamagara tukagenda tukicara hamwe tukaganira, tukavuga ibitekerezo byacu, ndetse ejobundi abayobozi baherutse kuza bakusanya ibitekerezo byacu byose bigezwa ku karere.”
Muri iyo mirenge bahinga ibihingwa birimo ibigori, umuceri, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga Iriba muri TI Rwanda, Nzeyimana Eddie Makeba

Umuhuzabikorwa w’Umushinga Iriba muri TI Rwanda, Nzeyimana Eddie Makeba, yavuze ko batekereje uwo mushinga hagamijwe kuzamura uruhare rw’abaturage mu mihigo y’akarere.

Yagize ati “ Ubusanzwe, imihigo y’akarere navuga ko ari igikoresho guverinoma y’u Rwanda yashyizeho kugira ngo ishobore kwihutisha gahunda y’amajyambere igenewe abaturage, byagaragaraga ko rero uruhare rw’abaturage rwabaga ari ruto, tugasanga ruramutse rubaye runini cyane cyane mu buhinzi dore ko butunze benshi byagira akamaro.”

Guverinoma y’u Rwanda isaba abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa cyane cyane mu mihigo y’akarere, ibyo byatangiye gushyirwa mu bikorwa ubwo mu gutegura ingengo y’imari abaturage babazwa ibyo bifuza ko yazashorwamo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea