Uretse Umujyi wa Kigali harateganywa amavugurura no mu zindi nzego z’ibanze

April 30, 2019


Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda umutwe w’ abadepite kuri uyu wa 25 Mata 2019 yemeje ishingiro ry’umushinga w’ itegeko rishya rigenga Umujyi wa Kigali, rikubiyemo uburyo bushya bw’imiyoborere nyuma yuko wagenderaga ku itegeko rigenga inzego z’ ibanze ;kuri ubu ukaba ugiye kugira itegeko ryihariye.Ni umushinga w’itegeko uje ukurikirana n’umushinga umaze iminsi wigwaho wo kuvugurura uburyo bw’imiyoborere mu nzego z’ibanze .


Prof Shyaka Anastase /Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu

Muri iri tegeko rishya rizagenga Umujyi wa Kigali nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’ igihugu Prof Shyaka Anastase; bitaganijwe ko uturere tugize Umujyi wa Kigali tutazongera kugira ubuzima gatozi ahubwo Umujyi ari wo uzabusigarana,uturere tugasigarana inshingano zo kwegereza abaturage serivisi no gukurikirana ibikorwa by’iterambere.

Minisitiri Shyaka avuga ko Umujyi wa Kigali ugiye kugira urwego rw’imari rumwe ari na rwo ruzajya rucunga amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere byawo.Ibi bikaba bikozwe mu rwego rwo gufasha imishinga migari yategurwaga n’uturere kugendera hamwe kuko wasangaga ubundi hazamo icyuho mu bikorwa by’ uturere kandi twose dukorera mu Mujyi umwe ari wo wa Kigali .

Mu bijyanye n’ubuyobozi,nta njyanama z’uturere zizongera kubaho. Njyanama izasigara ku rwego rw’Umujyi wa Kigali nabwo abayigize bave kuri 33 basigare ari 11. Muri bo, abazajya baba bahagarariye abaturage bazanatorwa ni 6 naho batandatu bashyirweho hakurikijwe ubunararibonye bwabo mu bijyanye n’iterambere ry’umujyi.

Akarere ko mu Mujyi wa Kigali kuri ubu kari gafite nyobozi y’abantu batatu, kazasigarana abayobozi babiri nabo bashyirwaho n’iteka rya Perezida nkuko bitaganywa muri uyu mushinga w’ itegeko.

Hagiye no kuvugururwa inzego z’ imiyoborere mu z’ ibanze

Raporo iherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ igihugu igaragaza ko hari kwigwa uburyo imiyoborere mu turere tw icyaro yatandukanywa n’ iyo mu turere tw’imijyi itandatu izunganira Umujyi wa Kigali .Hifuzwa ko kandi Izi mpinduka zazanaba ku rwego rw’imirenge n’utugari ahanini zikazashingira ku kongerera imbaraga mu igenamigambi ry’ imirenge ndetse no gukurikirana ibirebana n’ ibarurishamibare hagamijwe guca umuco wo gutekinika wakunze kuvugwa muri izi nzego zegereye abaturage.Bityo umurenge wifuzwa ukaba ari umurenge uzaba ari ishingiro ry’Amajyambere nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ igihugu abisobanura .

Muri iyo raporo yashyizwe ahagaragara mu kwezi kwa kabiri kw’uyu mwaka , bavuga ko hifuzwa ko uturere tw’icyaro twagira inzego abakozi bake ugereranije n’uturere tw’imijyi yunganira Kigali ndetse no ku mirenge bikaba uko.

K’ urwego rw’ utugari , muri aya mavugurura haratekerezwa uburyo akagari kakongerererwa abakozi bakaba batatu aho kuba babiri nkuko byari bisanzwe .

Indatwa.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea