Ubukwe bwa mbere bw ‘abahuje ibitsina bwatashywe mu gihugu cy’Ubufaransa

May 29, 2013


Ubukwe bwa mbere bw’abahuje ibitsina mu gihugu cy’ubufaransa mu gace ka Montpellier bwatashywe nyuma yaho igihugu cy’ubufaransa cyemeje itegeko ribemerera kubana nkuko bigaragara ku mbuga zitandukanye zo muri icyo gihugu.

Vincent Autin w’imyaka 40 na Bruno Boileau w’imyaka 30 nibo basezeranye imbere y’abatumirwa bagera kuri 500, mu cyumba cy’akarere. Aba bagabo ba biri ubwabo bavuze ko bemeye kubana imbere y’amategeko, kandi ko bishimiye uyu munsi ndetse batazanawibagirwa mu mateka y’ubuzima bwabo.

Bakomeje bavuga ko ari ibihe by’amateka ku gihugu cy’Ubufaransa naho umuyobozi wako karere Hélène Mandroux, yababajije niba ubwabo bishimiye kubana nkuko bisanzwe bikorwa mu bukwe. Yakomeje avuga ko ari ibyishimo byinshi kuba bahisemo kubana akaramata.

Nyuma yo kuva mu mategeko aba bagabo batashye mu rwabo ndetse baranezerwa cyane nk’abasheri babanye ubwa mbere. Urukundo ari rwinshi ndetse banaririmba indirimbo z’urukundo z’umuhanzi Nat King Cole.

Aba bakoze ubu bukwe nyuma y’itegeko ryatowe n’intekoshingamategeko y’igihugu cy’ubufaransa ariko abantu benshi ntibarishyigikire ndetse banasaba Perezida Francois Hollande kutarishyiraho umukono ariko yaje kurishyiraho umukono. Igihugu cy’ubufaransa kiba kibaye icya 14 cyemeje itegeko ryemerera abahuje ibitsina kubana.

Sitio NDOLI

Gihamya.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea