U Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira impunzi z’Abanyafurika ziri muri Libya

September 10, 2019


Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe n’i]Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye bimaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, agamije guha ubutabazi impunzi zari zaraheze ku butaka bwa Libya zishaka ubuhungiro mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi.

Aya masezerano ashyizweho umukono n’izi nzego zose uko ari eshatu agamije kuvana mu kaga izi mpunzi mu gihe zigishakirwa igisubizo kirambye.

Ambassaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura washyize umukono ku masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, akaba yemeza azafasha gushaka inzira y’ubutabazi aho u Rwanda ruzakira aba bashaka ubuhunzi bari baraheze muri Libya ndetse n’abandi bantu bakeneye ubutabazi babuze uko bava muri Libya.

Yatangaje kandi ko aya masezerano ashyizweho umukono ashingira ku bushake bwagaragajwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 23 ugushyingo 2017 ubwo yatangazaga ko u Rwanda rwiteguye kwakira aba bantu barimo impunzi n’abandi bose bari mu kaga, ari na bo barebwa cyane n’aya maserano yashyizweho umukono.

Ku ikubitiro ababarirwa muri 500 barimo impunzi n’abashakisha ibihugu bibakira, ni bo baheze muri Libya ku buryo babayeho mu buzima bubabaje.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea