Sinshaka kuzongera kumva ikibazo cy’imbuto y’ibirayi-Perezida Kagame

May 10, 2019


Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yakomojeho akigera mu karere ka Burera kuri uyu wa 08 Gicurasi 2019 ni ikibazo cy’imbuto y’ibirayi .Abahinzi bamaze imyaka n’imyaka bitotombera ko itaboneka ndetse ngo na nke yabonetse bakayibona bitinze bityo ntibabone umusaruro bari biteze .

Iki kibazo cy’imbuto y’ibirayi itaboneka kimaze imyaka isaga itanu kigaragazwa n’ abahinzi cyane cyane abo mu Ntara y’ Amajyaruguru n’ Uburengerazuba , uduce dufatwa nk’ ikigega cy’ igihugu ku birayi.

Abahinzi bongeye kukigaragariza umukuru w’igihugu nyuma y’uko nawe yari yatangiye agikomozaho nka kimwe abayobozi bagomba kumusobanurira muri uru ruzinduko arimo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umwe mu bahinzi bo mu karere ka Burera yagize ati “nubwo ikibazo cy’ imbuto RAB yagiye igerageza ku gishakira igisubizo kugeza ubu turacyafite ikibazo cy’ imbuto ya Rutuku .Iyo mbuto ntayo RAB itanga nyamara niyo yera muri aka karere ka Burera”.

Ni ikibazo kandi cyanagarutsweho na mugenzi we wabwiye umukuru w’ igihugu ko imbuto y’ibirayi ibageraho ikerewe cyane bikagira ingaruka ku musaruro wabo .

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Geraldine Mukeshimana yasobanuye ko bagerageje gushakira abahinzi imbuto y’ ibirayi kugeza ubu bakaba bari ku kigero cya 60%bagikemura.Yanongeyeho ko barimo gufatanya n’abanyeshuri biga ubuhinzi muri Kaminuza ya Busogo mu gufasha abahinzi gutubura imbuto.Gusa ibi ntibyanyuze umukuru w’ igihugu kuko avuga ko iki kibazo akizi mu myaka myinshi ishize , akabaza impamvu kitava mu nzira .

Ikibazo cy’imbuto y’ ibirayi gifite amateka maremare

Hashize imyaka isaga itanu iki kibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi kivugwa kugeza naho abahinzi mu turere twa Musanze na Burera bari basigaye bajya gushaka imbuto mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda !

Mu mpera za 2015,iki kibazo cyariho aho abahinzi bo mu karere ka Burera na Musanze bakeneraga toni zisaga 40 z’imbuto nziza buri gihembwe cy’ihinga kandi RAB yashoboraga kubabonera 2% gusa ni ukuvuga ibiro 800 gusa izindi abahinzi ubwabo bakishakira uburyo bazibona bakazihererekanya .Icyo gihe abahinzi bari bafite ikibazo cy’imbuto z’ibirayi kugeza ku gipimo cya 98%, ibintu byatezaga ingaruka z’ indwara n’umusaruro utari mwiza mu buhinzi .Nibwo bamwe mu bahinzi bahisemo kwishakamo ibisubizo batangira gushyiraho inzu zikorerwamo ubutubuzi (Green houses ),maze imbuto nziza icyo gihe ziva kuri 2% zigera kuri 25%.

Muri 2016 hafi 80% y’imbuto nziza zakoreshwaga zavaga mu bihugu byo hanze kandi zikaza zirwaye bityo zikananduza imirima.

Muri 2018,MINAGRI yakomeje kureba uburyo hakongerwa ingufu mu butubuzi gusa byakomeje kuba iyanga kuko hubatswe ibyumba byo gutuburiramo bibiri mu turere twa Musanze na Burera nyamara hari hakenewe nibura ibindi 23.

Kuri ubu habarurwa abatubuzi 223 mu gihugu hose bazwi na RAB gusa ngo bose ntibakora neza uko bikwiye .

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea