Rubavu: Umunyarwanda wari ufungiye muri Kongo yarekuwe atanzweho amadolari 700

May 29, 2013


Umunyeshuri w’Umunyarwanda wiga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, wari umaze hafi icyumweru afungiye i Goma, ku wa kabiri taliki ya 28 Gicurasi 2013 yabashije kugera mu Rwanda abifashijwemo n’inshuti ya se y’Umukongomani ngo yamutangiye amadolari 700 y’Abanyamerika ku bari bamufunze.

Mu gitondo cyo kuwa 22 Gicurasi 2013 nibwo Uyisenga Charles yafashwe agiye ku ishuri rya ITM Kizito, afatwa n’umusirikare wa Kongo, amushinja ko ari umusirikare w’umutwe wa M23, nubwo yerekanye ibyangombwa bimuranga ko ari Umunyarwanda, byabaye iby’ubusa bamujyana kumufunga, aho ngo yahohotewe ndetse akanakubitwa.

Uyu munyeshuri yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko agifatwa yahise yurizwa imodoka bikozwe n’uwo musirikare wari kumwe n’umuyobozi wa Quartier (Umudugudu), ngo bamujyana kumufungira muri gereza ya gisirikare, aho yageze imbere y’umumajoro witwa Selemani, wategetse ko bamuhambira ikamba, bakamufunga.

Amaze kwinjizwa muri gereza, yagiye akubitwa amaferabeto (Fer a beton) mu gatuza, mu mugongo, ku maguru n’ahandi henshi, nkuko yakomeje abivuga.

Nyuma yo gufungirwa muri gereza ya gisirikare, yaje kwimurirwa i Sake, naho kandi akomeza gukubitwa.

Bahati Kahenga, ni Umunyekongo utuye muri Avenu ya Rusayo, Quartier ya Mugunga, akaba ari nawe umucumbikira mu gihe ari ku ishuri kuko ari inshuti ya se, bituma akurikirana ibya Uyisenga, aho yakoze ibishoboka byose kugira ngo bamufungure, ndetse ngo byanamusabye gutanga amadolari 700 y’Abanyamerika kuri gereza 2 uyu munyeshuri yagiye afungirwamo.

Aha yagize ati, "hari umugore (uyobora quartier) watubwiye ko barimo bashaka amafaranga, kwa Majoro Selemani tuhatanga amadolari 600, dutanga n’andi madolari 100 i Sake, yose hamwe yuzura amadolari 700, maze ararekurwa, agera mu rugo, ejo hashize (ku wa mbere taliki ya 27 Gicurasi 2013) tumujyana kwa muganga”.

Yaba Uyisenga Charles na bagenzi be bari baje kumureba nyuma y’igihe baramuburiye irengero, batangaje ko bajya kwiga bafite ubwoba, ariko ngo bashishikajwe no kurangiza umwaka barimo, bakimuka bakajya kwiga ahandi, kuko batinya guhohoterwa bene ako kageni.

Nyirahakizimana Colette yigana na Uyisenga mu mwaka wa 1 w’amashuri yisumbuye mu buganga.

Yagize ati ”tujya kwiga dufite ubwoba, ariko buriya ni uko bamufatiranye akiva mu rugo, naho ubundi nanjye sinshobora kugenda njyenyine, kuko no mu cyumweru gishize abasirikare ba Kongo bashatse kunyambura telephone, kandi hafi y’umupaka, mpita nyijugunya mu Rwanda, abari ku mupaka baramvuganira, naho ubundi dutegereje gukora ibizamini ubundi tugahita tuva muri Kongo”.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kuvugana n’umwe mu bashinzwe umupaka ku ruhande rwa Kongo, wari waje ku biro by’abashinzwe umupaka ku ruhande rw’u Rwanda kugira ngo yerekwe iby’ubwo bugome, yanga kugira icyo adutangariza, ati "je parle pas” bishatse kuvuga ngo "simvuga”, ndetse ahita anigendera.

Si ubwa mbere Umunyarwanda afatirwa mu Mujyi wa Goma akanahohoterwa, ndetse n’Abanyarwanda bagana uyu mujyi bakomeje gusabwa n’inzego zirebwa n’iki kibazo, kwitondera ingendo bahakorera.

Inkuru ya Izuba rirashe

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea