RDC:Intambara hagati ya FRDC na M23 iri kubera hafi y’umujyi wa Goma

May 20, 2013


Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 muri iki gitondo zibyutse zirwanira Mutaho ku birometero 10 uvuye mu majyaruguru y’umujyi wa goma. Ingabo z’Umuryango wa Bibumbye MONESCO ziravuga ko abantu benshi bavuye mu byabo bakaba bari kwerekeza mu nkambi ya Mugunga.

Iyi mirwano yamaze igihe kingana n’amasaha ane ya mu gitondo, ikaba yarimo ibirwanisho bikomeye ku mpande zombi mu duce twa Nyiragongo nkuko byatangajwe n’ibiro bitandukanye byo muri ako gace intambaea iri kuberamo.

Igisirikare cya Kongo FARDC kiratangaza ko inyeshyamba za M23 zabasanze mu birindiro byabo Mutaho. colonel Hamuli usinzwe itangazamakuru muri abitangaza. Yavuze ko inyeshyamba za m23 zifuzaga guca muri iyo nzira kugirango bagere Mugunga, hafi y’umujyi wa Goma. Yongeye ho ko kandi hashize icyumweru M23 ishaka gusatira umujyi wa Goma.

Ku ruhande rwa M23, Umuyobozi wayo yahakanye ibi, avuga ko bari gushaka kwirukana inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR mu gace ka Mutaho.

Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, inyeshyamba zo mu mutwe waM23 zafashe umujyi wa Goma mu gihe cy’iminsi 10 ariko nyuma baje kuwuvamo basubira inyuma babisabwe n’umwanzuro w’abakuru b’ibihugu by’ibiyaga bigali.

Ibi biri kuba muri iki gihugu hashize icyumweru kimwe gusa ingabo z’umutwe w’Umuryango wa Bibumbye zishinzwe kuzasenya ibirindiro by’inyeshyamba zikorera mu gihugu cya RDC.

Gihamya.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea

1 Comment

Barnypok - January 2017

oqoCDm http://www.FyLitCl7Pf7ojQdDUOLQOuaxTXbj5iNG.com