Polisi : 4 batawe muri yombi bacyekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge

May 20, 2013


Polisi y’igihugu yataye muri yombi bane bacyekwaho kuba aho bahuriye kugurisha no kunywa ibiyobyabwenge mu bice byose byakozwe mu gihugu.


Jean de Dieu Sindikubwabo,w’imyaka na Nsekanabanga b’imyaka 36 indera Ndera imu karere ka Gasabo na John Gasana wo mu murenge wa Nyamugali mu karere ka Kirehe na Yves Turatsinze w’imyaka 27 utuye i Nyamirambo, mu mujyi wa Kigali ni bo bacyekwaho ibi byaha nkuko amakuru dukesha urubuga rwa intereneti rwa Polisi y’Igihugu

Aba bagabo baracyekwaho kuba ari bamwe mu bakomeza gukwirakwiza ibiyobyabwenge, aho Polisi yo mu karere ka Kirehe yemeje ko yari ifite amakuru ku bucuruzi butemewe n’amategeko bw’uyu Gasana yakoreraga aho atuye. Kuri ubu Gasana ari mu maboko ya station ya polisi ya Rusumo aho yafatanywe ibiro bine by’urumojyi.

Superintendent Christopher Semuhungu, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba arasaba abaturage , cyane cyane abatuye ku mbibi z’igihugu gutanga Amakuru kuri polisi ku gihe kugirango abanyabyaha babashe gufatwa.
Yasabye kandi abaturage cyane cyane urubyiruko kureka gukoresha ibiyobyabwenge kuko nta kintu na kimwe bigezaho mu buzima.

Nkuko amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 594 avuga aramutse ahamwe n’icyaha yafungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu ndetse agatanga’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi mirongwitanu(50 000) n’amaganatanu (500 000).

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kugeza ku itariki ya 18 Gicurasi mu karere ibiro 40 by’urumojyi byarafashwe na polisi ndetse n’abantu bacyekwaho kuba inyuma y’ibyo biyobyabwenge barafashe.

gihamya.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea