Nyuma y’iminsi 11, ikinyamakuru Daily Monitor cyongeye gufungura imiryango

May 30, 2013


Ikinyamakuru gisohoka buri munsi mu gihugu cya Uganda Daily Monitor, nyuma y’iminsi igera kuri 11 gifunzwe na polisi y’igihugu cya Uganda. kuri uyu wa kane tariki ya 30, cyongeye kwemererwa gufungura imiryango.

Binyuze muri Guverinoma y’igihugu cya Uganda, polisi yafashe umwanzuro wo gufungura ikinyamakuru Daily Monitor. iki kinyamakuru cyafunzwe nyuma yo gushyira ku mugaragaro ibaruwa itegura umuhungu wa Museven Muhoozi Kainerugaba, kuba yabasha kumusimbura ku butegetsi (mu cyo bise Muhozi project).

Leta Uganda yo yavuze ko iyi nkuru yateje umutekano mucye kandi ari n’ibinyoma bityo ifata umugambi wo gukora iperereza muri iki kinyamakuru ndetse na radiyo K FM na radiyo Dembe n’ikinyamakuru Read paper.

Umunyamakuru wa BBC Catherine Byaruhanga, uri mu mujyi wa Kampala avuga Ko gufungurwa kw’iki kinyamakuru ari imbaraga z’abanyamakuru bo bavuze ko Nation Media Group yahisemo kurinda inyungu zayo ibicishije mu kurinda abanyamakuru bayo.

Iyi sosiyete yavuze ko ari igihombo kinini nk’ikinyamakuru gitunzwe n’akayabo k’amamiriyoni ya buri munsi.

Umuyobozi mukuru wa daily monitor Alex Asiimwe, yavuze ko atari byiza kuba babwira abantu ko bafunguye imiryango ahubwo ko bagize igihombo gikabije.

Yongeye ho kandi ko iyo bagiye gushyira inkuru ku mugaragaro ari inkuru baba bizeho kandi igasohoka habayeho gusuzumwa n’abanditsi bakuru ndetse yubahirije amategeko agenga itangazamakuru.

Leta yo ikavuga ko yashakaga ibimenyetso bigaragaza uburyo Daily Monitor yabonye iyi nyandiko yanditswe n’umujenerale David Sejusa, uri hanze y’igihugu.

Iki kinyamakuru cyafunguwe nyuma yuko Perezida Museven, kuri 26 Gicurasi yahuye n’ubuyobozi bwa Nation Media Group, nyiri iki gitangazamakuru.

Minisitiri w’umutekano muri iki gihugu akaba yavuze ko yishimiye Amasezerano bagiranye n’ubuyobozi bw’igitangazamakuru yo gutangaza Amakuru adatera amacakubiri ashingiye ku bwoko ndetse no gushyushya abantu imitwe.

Iyi minsi yose ishize ikinyamakuru Daily monitor gifunzwe, abanyamakuru ndetse n’imiryango mpuzamahanga irengera ubwisanzure b’itangazamakur nti bari bahwemye gusaba Leta ya Uganda gufungura byihuse ibiro by’iki kinyamakuru.

Sitio NDOLI

Gihamya.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea

1 Comment

Barnypok - January 2017

T2M99g http://www.FyLitCl7Pf7ojQdDUOLQOuaxTXbj5iNG.com