Nyarugenge: Uko umukobwa w’imyaka 25 yaguze inzu y’amamiliyoni ayikuye mu gukora inkweto

August 8, 2019


Mwamini Seraphine ni umukobwa w’imyaka 25, atuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega. Akora ibintu bitandukanye bikomoka ku ruhu birimo inkweto z’abagore n’iz’abagabo, ibikapu n’imikandara. Avuga ko hari byinshi amaze kugeraho abikesha gukora inkweto kuko muri byo yaguze n’inzu ifite agaciro ka Miliyoni 14, iherereye ku Mugina mu karere ka Kamonyi.

Mwamini avuga ko kugira ngo amenye gukora inkweto yabyigishijwe n’umubyeyi we, aho yatangiye kubyiga afite imyaka 13 ariko kuko yabikoraga abikunze bituma arushaho kubisobanukirwa cyane.

Yagize ati “Natangiyekwiga gukora inkweto nigishijwe na papa kuko ari byo yakoraga, afite ikigo cyitwa Gatorano Ltd. Atangira kunyigisha mfite imyaka 13 ariko maze kugera mu mwaka wa 3 w’amashuli yisumbuye mpitamo kwiga umwuga wo kudoda inkweto kugira ngo nzajye mbikora mfite n’impamyabumyi yabyo, binamfashe kujya nitabira amarushanwa atandukanye cyangwa imurikabikorwa”.

Mwamini akomeza avuga ko yahisemo gukomeza gukora inkweto kubera ko yari amaze gukunda umwuga kandi akabona ko gukora inkweto bigira amafaranga menshi bituma ahagarika gukomeza kwiga agana iy’umwuga wo gukora inkweto ngo abibonere impamyabumenyi.

Mu byo amaze kugeraho ubu, yinjiza amafaranga asaga ibihumbi Magana ane buri kwezi ariko hari igihe ashobora no kwinjiza asaga miliyoni iyo yabonye abantu benshi bamuha komande y’imikandara n’inkweto abantu benshi bazi ku izina rya butine. Yaguze inzu ifite agaciro ka Miliyoni 14 iherereye mu karere ka Kamonyi kandi yayiguze mu mafaranga abona mu kudoda ibikomoka ku ruhu.

Afite intumbero yo gushing urwe ruganda rukora ibikomoka ku ruhu kuko ubusanzwe akorera papa we, ariko nawe ngo yashimishwa n’uko abonye umukobwa we agenda azamuka. Ubu amaze kugura imashini ebyiri zihagaze miliyoni eshatu n’ibihumbo Magana atandatu mu rwego rwo kwitegura kwikorera, akaba ateganya ko azagura n’indi mashini nini igura miliyoni 6 kandi mu myaka ibiri ngo azaba yabigezeho.

Agira inama bagenzi be b’urubyiruko badafite icyo bakora mu gihe batashoboye gukomeza amashuli, ko bagana imyuga bakabyaza umusaruro amahirwe leta ibaha yo kwiga imyuga bakareka gushyira amaboko mu mifuka, bakareba umwuga wabafasha kwinjiza amafaranga.

Indatwa.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea