Mu Nzove :Bombori bombori mu makoperative y’abakaraningufu

May 10, 2019


Amakoperative abiri y’abakaraningufu arahanganye mu buryo bukomeye mu isoko rya Nzove riherereye mu murenge wa Kanyinya akarere ka Nyarugenge. Koperative CODEK isanzwe ikorera aho mu Nzove nk’uko ibyangombwa yahawe n’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe amakoperative kibigaragaza ihanganye mu rwego rw’ imikorere n’ indi koperative yitwa Abakoraningufu isanzwe ikorera akazi nk’ ako mu isoko ricururuza imyaka ryo ku Mulindi mu karere ka Gasabo.

Ni ikibazo cyamaze gushyikirizwa inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ,Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’ Ubuyobozi bw’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe amakoperative ariko kugeza nanubu kiracyazurungutana nk’ icyaburiwe igisubizo.

Bamwe mu bagize aya makoperative bavuga ko nyuma y’ igihe kitari gito bashyamiranye ,CODEK ishinja Abakoraningufu kurengera imbago zayo ikaza kwivanga mu kazi CODEK ivuga ko katari akayo ,tariki ya 03 Mutarama 2019 ubuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge bwatumije inama yahuje amakoperative y’abapakira n’ abapakurura imizigo akorera mu murenge wa Kanyinya (CODEK n’Abatigayubuke ) ndetse na Koperative Abakoraningufu.

Nkuko bigaragarira mu ibaruwa umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu Bwana Nsabimana Vedaste yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali taliki ya 12/02 amugezaho imyanzuro y’ iyo nama , yari igamije gukemura ikibazo cyavutse hagati y’ ayo makoperative gitewe n’ iyimurwa ry’ubucuruzi bw’ imyaka bwavanywe mu murenge wa Muhima (Nyabugogo) bukimurirwa mu yandi masoko harimo isoko ryo ku Mulindi mu karere ka Gasabo n’ isoko rya Bishenyi mu karere ka Kamonyi.Ngo hari abacuruzi bamwe banze gukomeza gukorera muri ayo masoko bahitamo kubaka isoko mu Nzove .

Ibi rero nk’ uko bisobanurwa muri iyo raporo ngo byatumye koperative yabakoreraga ishaka kwimukana nabo kuko ngo nta kandi kazi yari isigaranye muri ayo masoko.Ibi bikaba ari byo nyir’abayazana w’ ikibazo kuko CODEK ishinja Abakoraningufu kurengeera imbago zayo ikaza kwivanga mu kazi kabo mu isoko rya Nzove kandi bo barabiherewe icyangombwa na RCA .

Ntibemeranywa n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’ akarere

Imwe mu myanzuuro yafatiwe muri iyo nama yo ku itariki ya 03 Mutarama 2019 harimo ko guhuza aya makoperative yombi ngo abyare imwe bitashoboka bityo hakaba haratekerejwe kugabana imiryango y’ubucuruzi ariko buri Koperative ikagirana amasezerano n’ umucuruzi izajya ikorera.

Iyi myanzuro abanyamuryango ba CODEK bavuga ko batayemera nk’uko bigaragara mu ibaruwa bandikiye Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali tariki ya 14 Werurwe 2019 inenga iyo raporo yakozwe n’akarere ka Nyarugenge.

Koperative CODEK ivuga ko nta bwisanzure bwabaye mu ifatwa ry’imyanzuro kuko bamwe mu bari bitabiriye inama bayisohowemo igitaraganya.Bakomeza bavuga ko icyakabaye imyanzuro ngocyabaye nk’ibyemezo byafashwe n’ abari bayoboye inama kuko bitumvikanyweho n’ impande zifitanye ikibazo.

Ikibazo kimaze gufata indi ntera

Nyuma yo gukomeza gusaba inzego zitandukanye z’ubuyobozi gukemura iki kibazo mu maguru mashya kandi bigakorwa nta marangamutima agendeweho , kuri ubu imirimo yo gupakira no gupakurura imizigo mu isoko rya Nzove irakorwa mu kajagari cyane ko hari n’ aho bagera ubwabo bakiyirwaniramo.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 21 Mata 2019 habaye amakimbirane hagati y’ abagize amakoperative yombi ndetse hari n’ amakuru avuga ko hari abakomerekeyemo bakajyanwa kwa Muganga .

Ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali Rangira Bruno avuga ko iki kibazo gikwiye kubazwa akarere ka Nyarugenge .Gusa ubwo twavuganaga n’ Ubuyobozi bw’ aka karere bwavuze ko iki kibazo akarere katakizi mu gihe nyamara hari raporo igaragaza inama yakozwe mu kugishakira igisubizo itumijwe n’ akarere .

Mu kiganiro yagiranya na Radio10 kuri uyu wa gatatu , Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madamu Rwakazina Marie Chantal yavuze ko Atari azi iki kibazo.Yagize ati “aya ni amakuru mashya tubonye kuko ntari nzi iki kibazo ariko ngiye kugikurikirana k’ubufatanye n’ akarere ka Nyarugenge’

Ikibazo cy’ akajagari mu mikorere y’amakoperative mu karere ka Nyarugenge si ubwa mbere cyumvikanye . Gusa ababikurikiranira hafi bemeza ko kenshi gaterwa n’uburyo ibibazo bigashamikiyeho bikemurwa .

Abakora ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali bagasaba inzego zibishinzwe gukemura burundu akajagari k’ imikorere mu makoperative kuko ari kimwe mu bibangamira ubwisanzure mu bucuruzi.

Src: valuenews.info

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea