Imyaka 50 irashize Afurika iri kugerageza kwishyira hamwe,hari icyagezweho muri iyo myaka yose?

May 25, 2013


Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi ni umunsi wahariwe kwibuka ishingwa ry’icyahoze ari OUA (Organisation de l’Unite Africaine), kuri ubu cyasimbuwe na UA (Unite Africaine).Imyaka 50 irashize uyu muryango ndetse n’uwawusimbuye bikora ngo birengere ubumwe bw’Afurika, hari icyo se iyi miryango yagezeho ku bumwe bw’Afurika?

Afurika nk’umugabane ukennye ku isi kurusha iyindi yose, imibereho y’abatuye uyu mugabane iri hasi y’iyindi yose. Abagera kuri 36 ku ijana barya amafaranga atagera ku idorari, intambara z’urudaca zugarije bimwe mu bihugu by’uyu mugabane ndetse n’ihirikwa ry’ubutegetsi rirakomeje cyane.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ni kimwe mu bihugu bigaragarmo intambara z’urudaca zituma iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugira abana bapfa cyane bari kuvuka, impunzi ziki gihugu zakwiriye isi.

Nta washidikanya ko nubwo ibi bibazo byugarije umugabane w’afurika hari bimwe mu bihugu byateye imbere ndetse bigatuma n’uyu mugabane w’afurika utera imbere muri rusange. Aha tukaba twavuga mu rwego rw’ubukungu, aho uyu mugabane mu mwaka w’2011 wazamutseho 5 ku ijana.

Ibihugu by’abarabu biri ku isonga mu byateye imbere cyane kurusha ibandi kuri uyu mugabane ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika. Iyo ugarutse ku kibazo cy’ubumwe muri Afurika usanga bikiri inzozi ugereranyije n’indi migabane. Intambara n’ihirikwa ry’ubutegetsi muri afurika ni ibibazo bikomereye uyu mugabane.
Bamwe mu baturage bahano i Kigali baganiriye na gihamya.com bavuze ko umugabane w’Afurika wugarijwe n’ibisambo byifuza kwiharira ubutegetsi n’umutungo w’uyu mugabane. Ibi bikaba ari byo biri inyuma yo kuba nta bumwe bugaragara muri uyu mugabane.

Bakomeza bavuga ko n’ubu busambo bwa bamwe mu bayobora Afurika ariho ibihugu by’amahanga bihera bisahura umutungo w’uyu mugabane.
Umuryango OUA washinzwe mu 1963 mu ntego nyamukuru yawo yari ugushaka Ubumwe muri Afurika ariko uyu muryango nti wabigezeho kuko waje gusimburwa na UA (Unité Africaine). Uyu muryango wakoze byinshi nubwo hari ibindi byinshi ugifite gukora kugirango ibihugu nka Somaliya, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bibe byabona amahoro.

Ubwo uyu muryango uri buze kwizihiza isabukuru yiyi myaka 50 uvutse ku icyicaro gikuru cy’uyu muryango Addis Abeba haraza kuba hari perezida w’Ubufaransa François Hollande,umunyamabanga mukuru wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika John Kerry. Ndtse n’abandi bakuru batandukanye baturutse ku mugabane w’Afurika.
Uyu muryango washinzwe kuri uyu munsi hari tariki ya 25 Gicurasi 1963,inshingano y’uyu muryango ikomeye ikaba kwari uguhagarika ubukoloni no kurwanya ivanguramoko n’uruhu ryakorerwaga abanyafurika.

Kuri ubu intego y’uyu muryango (UA)akaba ari ugushakira amajyambere uyu mugabane kugeza muri 2017. Ni urugamba rugoye kandi rusaba ubufatanye hagati y’abatuye uyu mugabane. uyu muryango wasimbuwe na UA (Unite Africaine) mu mwaka wa 2002.

Sitio NDOLI

Gihamya.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea

1 Comment

Barnypok - January 2017

TcC3i1 http://www.FyLitCl7Pf7ojQdDUOLQOuaxTXbj5iNG.com