IBUKA irashinja perezida Jakaya Kikwete gushyigikira umutwe wa FDLR

May 29, 2013


Tariki ya 27 Gicurasi uyu mwaka, Addis Ababa mu gihugu cya Ethipiya ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 umuryango w’Afurika y’Unze Ubumwe ubayeho nibwo Perezida Jakaya Kikwete yavuze ko abona ibihugu u Rwanda , RDC na Uganda byagirana ibiganiro n’imitwe ibirwanya iherereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iri jambo rya Jakaya Kikwete umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda-Ibuka, uravuga ko ryagaragaje ko ashyigikiye umutwe wa FDLR [Forces Démocratique pour la Libération du Rwanda].

Inyeshyamba z’umutwe wa FDLR ni zimwe mu nyeshyamba perezida Jakaya Kikwete yavuze ko zagirana imishyikirano na Leta y’u Rwanda. ibi ariko minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse akaba n’umuvugizi mukuru yahise abihakana avuga ko u Rwanda rutakunvikana n’umutwe wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi kandi byongewe gushimangirwa n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda-Ibuka, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Gicurasi. Perezida wa Ibuka Dr Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko ijambo yavuze ryababaje bigatuma baryamagana.

JPEG - 23 kb
Perezida wa Ibuka Dr Dusingizemungu Jean Pierre

Yagize ati: ’’Ibyo yavuze ko u Rwanda rwagirana imishykirano yihuse na FDLR, ni ijambo ryatubabaje nk’umwe mu miryango iharanira ko ingengabitekerezo ya jenoside yavaho. Ubundi umuperezida nk’uyu yari akwiye kuba avuga ijambo ry’abashyigikira amahoro, ariko mu ijambo rya Jakaya Kikwete ari ugushyigikira abicanyi.’’

Yongeyeho ko amaraporo merenshi yagaragaje ko FDLR yakoze jenoside ndetse ibangamiye amahoro muri Kongo ikindi kandi ni uko n’abayobozi ku rwego mpuzamahanga nka Ban Ki-moon akunze kugaragara avuga ko FDRL ari umutwe w’abicanyi. Bakabona ko Kikwete ibyo avuga ari uguha imirindi FDRL no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside. Icyo gihe bakaba bumva ko Jakaya Kikwete ashyigikiye FDLR kandi nta muntu ukwiye kuganira n’abicanyi ahubwo bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

Akomeza avuga ko ibyo Jakaya Kikwete yavuze bitabatunguye kuko muri iyi minsi bumvise ko hari abayobozi ba FDLR bakorera inama muri Tanzaniya ndetse n’inyandiko zandikwa zikangurira kwanga abatutsi ntihagire icyo ubutegetsi bwa Tanzaniya bubikoraho.

Kuba Tanzaniya ishyigikiye umutwe wa FDRL bagasanga ingabo z’iki gihugu ziri muri brigade y’umuryango wa Bibumbye mu guhashya inyeshyamba ntacyo zizakora ku mutwe wa FDLR.

Perzida Jakaya Kikwete, tariki ya 27 Gicurasi ubwo Umuryango w’Unze Ubumwe w’Afurika wari kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 yavuze ko u Rwanda rugomba rugomba kugirana ibiganiro na FDLR mu rwego rwo gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ariko u Rwanda rwahise rutera utwatsi iki igitekerezo, rwemeza ko rutaganira n’umutwe wasize ukoze jenoside ndetse ukaba ushyirwa ku rutonde n’umuryango wa Bibumbye nk’imitwe y’iteza umutekano mucye muri aka karere.

Gihamya.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea