Hakozwe ishusho ya Papa Francois

May 20, 2013


Ishusho y’umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika Papa Francois kuri iki cyumweru cyerekanywe aho cyubatse mu gace ka Cicciano hafi ya Naple mu majyepfo y’igihugu cy’Ubutaliyani.

Ishusho imeze nkaho ari we neza uhagaze mu murima muto ari naho iri ngo byaba bigaragaza imwe mu mico yo mu muryango we, nkuko umwe mu bakoze iyi shusho ndetse akanayitera inkunga, Barbato De Stefano abivuga avuga kandi ko ari ibintu yumva ari byiza kuba yarashushanyije umukuru mushya wa kiliziya Gatolika.

Naho umunyabugeni wakoze iyi shusho ni napolitain Giuseppe Imperatore , we na nyirayo ariwe wagize uruhare mu gutera inkunga iyi shusho Barbato De Stefano bavuga ko bazayishyikiriza Papa mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka. Bakavuga kandi ko iyi shusho igomba kujyanwa i Roma kuri Baziliki ya Gatolika ndetse hagafatwa amafoto atandukanye iyi shusho iri aho ku cyicaro gikuru baziliki Saint-yitiriwe mutagatifu Petero.

Iri shusho riri ahantu hitiriwe "La pauvreté est la richesse de l’homme" bishatse kuvuga ngo ubukene ni ubukire bw’umuntu.

Gihamya.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea