Gitoki: Ihohorerwa rishingiye ku gitsina riterwa n’ubwumvikana bw’imiryango

May 13, 2019


Mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo ni hamwe mu gihugu hacyiboneka ababyeyi bahishira abateye inda abana b’abakobwa bataragira imyaka y’ubukure. ibi bigatiza umurindi abakora n’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gistina. Umurenge wa Gitoki umaze kubara bamwe mu bana 60 batewe inda zitateguwe. Gitoki: Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riterwa ahanini no guhishirana mu miryango

Nduwayo Christine atuye mu murenge wa Gitoki, avuga ko ugereranyije n’andi mahohoterwa irishingiye ku gitsina riri kuzamuka biturutse ku miryango ihishirana. Nduwayo agira ati “ihohoterwa rishingiye kugitsina inaha rirahari ndetse riza ku isonga mu guteza ibibazo bikomeye mu muryango nyarwanda, birimo no kuba isoko y’andi mahohoterwa, gusa buri muryango nubyerekana bizacika”.

Nduwayo akomeza avuga ko imbogamizi ari ubwumvikane ababyeyi bagirana n’abakoze icyo cyaha bigatuma badahanwa.

Hakizimana Damien atuye mu murenge wa Gitoki, avuga ko inzego z’ibanze na polisi bikingira ikibaba abasambanya abakobwa bityo ihohoterwa rigakomeza gukorwa muburyo butandukanye. Damien agira ati “nge iwange mfite umwana w’umukobwa ncumbikiye nk’umukuru w’umudugudu, iwabo baramwanze niwabo w’umuhungu wamuhohoteye nabo baramwanze, bamuhaye gahunda kuri polisi ariko mbona ntacyo bitanga.

Noneho basigaye bavuga ngo, bazashinja ngewe ko arinjye wamuhohoteye. Nabuze icyindi nakora gusa ubwo profemmes iri hano irangira inama, turebe ko uyu mwana yarenganurwa”.

Damien akomeza avuga ko abakora ihohoterwa ku bana babakobwa barimo abarimu, ababyeyi b’abana, dore ko ngo hari n’aho umwana asambanwa n’umugabo wa nyina ( iyo umugore yashatse umugabo afite umwana) abacuruzi bakomeye, abamotari n’abandi.

Ubuyobozi bw’umurenge ntibuhakana ko iki kibazo kiriho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitoki John Mushumba, yagaragaje ko nubwo ikibazo kiriho hari ingamba zafashwe mu gukumira iri hohoterwa rishingiye ku gitsina. yagize ati "Umurenge wa Gitoki ufite abaturage 37 570, utugari 6, imidugudu 57 muri aba dufite abana basaga 60 gusa batewe inda zitateguwe" Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitoki John Mushumba

Yakomeje agira ati “Amakuru abafatanyabikorwa bacu baduhaye aragaragaza ko hari hasanzwe harimo ikibazo. Ingamba twafashe mbere na mbere ni ugusaba abayobozi b’imidugudu kuduha amakuru. ikibi twabonye ni ubwumvikane buba hagati y’ababyeyi na wa wundi wakoze icyaha. Iki ni cyo kintu gituma tutabona amakuru, ndetse bashaka no kugira ngo bakizamure nabo ubwabo bakabaha na ruswa.”

John Mushumba yakomeje avuga ko benshi muri bo barigishwa kandi bagahabwa ubufasha. Hari abarwanya ubwo bufasha bakeka ko bwahembera ubusambayi, harimo n’ingaruka yo gutwita bitateganyijwe. Gitoki: Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riterwa ahanini no guhishirana mu miryango

Itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina rivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo.

Byiringiro Jean Elysee / Indatwa.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea