Gakenke : Ubworozi bw’ingurube bwarabahombeye kubera kutagira ibagiro

August 8, 2019


Abaturage bo mu Murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, bavuga ko bahuye n’igihombo mu bworozi basanzwe bakora bw’ingurube bitewe no kutagira ibagiro hafi yabo, kandi bafite ingurube nyinshi. Gakenke : Ubworozi bw’ingurube bwarabahombeye kubera kutagira ibagiro

Muri uyu Murenge wa Cyabingo hari harubatswe ibagiro ry’ingurube ahitwa mu Ryabazira, byari biteganyijwe ko rizatangira gukora mu ntangiro z’umwaka wa 2019, ariko ibikorwa byo kuryubaka biza guhagarara rituzuye.

Bamwe muri aba baturage bo muri uyu murenge bo bavuga ko batazi impamvu iri bagiro ryahagaze, kandi bari biteze kuribyaza umusaruro kuko mu murenge wabo higanje ubworozi bw’ingurube.

Mbyayingabo Innocent yagize ati “Ubundi muri uyu murenge wacu nta muturage n’umwe wasanga atoroye ingurube, ufite nke aba yoroye nibura ebyiri. Bari batangiye kutwubakira ibagiro ryazo turishima kuko twari twiteguye kuribyaza umusaruro, nyuma riza guhagarara tutazi uko bigenze. Twe dukeka ko impamvu barihagaritse ari uko baryegereje cyane ubwiherero, ariko turasaba ko barisubukura tukaribyaza umusaruro twiteguye gutanga imbaraga zacu”.

Habinshuti Vital nawe ati “Kuba tworoye ingurube ku bwinshi byari igisubizo ku iterambere ryacu, ariko kuba nta bagiro tugira bituma duhomba. Iyo dukeneye kuzijyana ku ibagiro zijya mu yindi mirenge duturanye nabwo tukazitegera rifani. Usanga nta kintu twungukamo, twari twabonye batwubakiye ibagiro twumva ko tugiye gutandukana n’ibi bihombo, gusa twatunguwe no kubona rihagaze, turasaba abayobozi ko badufasha rikongera kubakwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, avuga ko mu gihe kitarenze amezi atatu iri bagiro rizaba ryuzuye.
Ati “Hari rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kubaka iryo bagiro, nyuma aza kugenda atarangije imirimo yo kuryubaka, ariko imirimo isigaye tugiye kuyisubukura ku buryo mu gihe kitarenze amezi atatu iri bagiro rizaba ryuzuye rigatangira gukoreshwa”.
Iri bagiro ry’ingurube ry’ahitwa mu Ryabazira rizuzura ritwaye amafaranga y’u rwanda Miliyoni 50. Rwiyemezamirimo yaritaye rigeze kuri 90% y’ibikorwa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea