Bado Bede utari wambaye imyenda y’abafungwa yatunguye umushinjacyaha waruzi ko afunze

May 11, 2019


Mu rubanza rw’ubujurire RP 00111/2017/TGI/NYGE – RP 00475/2017/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 8/11/2018, rukajuririrwa mu rukiko rukuru rwa Kimihurura rugahabwa RPA 0991/2018/HC/KIG tariki ya 8 Gicurasi 2019, umushinjacyaha Ntawangundi Beatrice yatunguwe no kubona Bado Bede wari warakatiwe n’urukiko aburana yambaye imyenda isanzwe aho kuba yambaye imyenda y’abagororwa. Bado Bede afatwa n’inzego z’umutekano agisohoka mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge

Bado Bede yari yaracitse ubutabera nyuma y’umwaka umwe n’amezi ane akatiwe n’urukiko gufungwa. Yari yakatiwe igifungu cy’imyaka ibiri no kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 1.000.000 mu rubanza RPA 0335/15/HC/MUS na RPA 0352/15/HC/MUS. Yaje gufatwa tariki 15/01/2018 n’inzego z’umutekano agisohoka mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo ashyikirizwe Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa kugira ngo arangize igihano yakatiwe n’urukiko.

Mu iburanisha ryo ku itariki ya 08/05/2019 mu rubanza rw’ubujirire RP 00111/2017/TGI/NYGE – RP 00475/2017/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 8/11/2018, Umushinjacyaha Ntawangundi Beatrice yatunguwe no kubona Bado Bede atari mu myambaro y’abagororwa yari azi ko afunze. Beatrice yagize ati “Perezidante w’urukiko, ntunguwe no kubona uyu Bado Bede mu myambaro itandukanye n’iyo nari nzi ko yagakwiye kuba yambaye, kuko yakatiwe n’urukiko. N’ibi turi kuburana hano ni insubiracyaha. Ni ibyaha yakoreye n’abandi bantu batandukanye kuko n’ubu yagakwiye kuba afunze”.

Umwunganizi mu mategeko wa Bado Bede, Maitre Niyomugabo Christophe yahise asubiza umushinjacyaha ko uwo yunganira Bado Bede yarekuwe ku itegeko rya Minisitiri w’Ubutabera kurekurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha ku bujurire baburanaga ku byo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje mu rubanza RP 00111/2017/TGI/NYGE tariki 08/11/2018 saa 15h00. rwategetse Bado Bede kwishyura Nshimiyimana Assiel amafaranga 30.771.400 y’u Rwanda. Urubanza RPA 0991/2018/HC/KIG ruzasomwa kuwa 31/05/2019

Ibi byaha bivugwa ko yabikoze mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu 2012 bisa n’ibyo mu urubanza RP 0164/15/TGI/MUS rwo guhimba, guhindura inyandiko, ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho akaba yanishyuzwaga indishyi ku mafaranga ashinjwa na Nshimiyimana Assiel wari distributeur wa Bralirwa muri Zone ya Rubengera.

Muri uru rubanza RP 00111/2017/TGI/NYGE ubushinjacyaha bwaregagamo Bado Bede , Banki ya Kigali ishami rya Karongi, na Bralirwa mu izina ry’umuyobozi wayo, urukiko rwemeje ko Bado Bede ahamwa n’icyaha cy’ubujura udahakoresheje ikiboko cyangwa ibikangisho, no guhimba inyandiko no kuzikoresha. Rukomeza ruvuga ko ikirego cya Assiel Nshimiyimana gifite ishingiro, ruhanisha Bado Bede igifungo cy’imyaka 7 n’izahabu ibihumbu magana atatu.

Urukiko rwongeye gutegeka Bado Bede guha Nshimiyimana Assiel amafaranga angana na 30.771.400 yakuye kuri konti ye, 461.751 y’indishyi mbonezamusaruro, 1.000.000 z’indishyi z’akababaro, 200.000 yo gukurikirana urubanza na 500.000 y’igihembo cy’umwunganizi ( Avocat.)

Mu bindi urukiko rwategetse Bado Bede, harimo kwishyura amagarama y’urubanza 50.000, gusubiza Assiel amafaranga 50.000 yatanze arega urukiko, atayishyura mu minsi umunani urubanza rubaye itegeko agakurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.
Bado Bede aregwa ubujura budakoresheje ikiboko cyangwa ibikangisho no gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, ibyaha biteganywa kandi bigahanishwa n’ingingo za 300, 609 na 610 y’Itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Byiringiro Jean Elysee/ Indatwa.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea

1 Comment

dusabimana - 1 week ago

BADO BEDE yafunguwe c ryari ko yarafungiye muri prison ya mudanze kd abahawe imbabazi munama y’sminisitiri iheruka ari abadamu n’abakobwa bakuyemo inda. ago niho cash zinsindira uwibye ibihumbi icumi urebe ko azahava atarangije igihano.