Bachar el-Assad yamaze kwakira ibisasu bya kirimbuze

May 30, 2013


Nyuma yuko igihugu cy’Uburusiya cyemereye igihugu cya Siriya inkunga y’ibisasu bigezwho, byo kurwanya inyeshyamba ziri kurwanya ubutegetsi bwa Bachar. Kuri uyu wa kane perezida Bachar el-Assad yemeje ko inkunga y’igice cya mbere cy’ibisasu cyamaze kugera mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’umutwe wa Hezbollah, al-Manar , perezida Bachar el-Assad yavuze ko mu murwa mukuru Damas habitse ibisasu bityo ko Siraheri itushije gato yabona ibibazo. yavuze kandi ko yiteguye kwitabira inama y’amahoro kuri siriya izabera i Genève mu Busuwisi.

Bachar el-Assad yakomeje avuga ko gufasha inyeshyamba kw’ibihugu by’uburayi byibagiwe ko n’umutwe wa Hezbollah, icyo yashimangiye kurusha ibindi nuko yemeje ko igice cya mbere cy’inkunga y’ibisasu yemerewe n’Igihugu cy’uburusiya byageze Damas.

Iyi ntambara ikomeje gutera urujijo kuko aho igeze ubui bihugu byatangiye kugaragaza aho bibogamiye, kuri ubu ndetse n’ubufasha bukaba bwatangiye gutangwa. Imirwano ikaba ikomeje aho abaturage bameze nabi, imiryango mpuzamahanga iri mu duce turi kuberamo intambara iravuga ko ubuzima bumeze nabi , ikibazo cy’imiti yo kuvura inkomere nicyo gikomereye iyi miryango.

Sitio NDOLI

Gihamya.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea