Ambasaderi Augustin Habimana wari uhagarariye u Rwanda mu Burundi yahunze igihugu

May 28, 2013


Ambassaderi Habimana Augustin wari uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’U Burundi kuva mu Ugushyingo 2011 ubu arabarizwa mu buhungiro nyuma y’uko Perezida wa Repubulika amuhagaritse ku mirimo ye taliki 24/5/2013 ndetse akamusaba kugaruka mu gihugu nk’uko bigenda ku bahagarariye ibihugu byabo bose bahagaritswe ku mirimo bakoraga. Kuva icyo gihe ngo akaba ataragarutse I Kigali kandi nta n’uzi aho ari.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Amb Augustin Habimana yaba yaratorokeye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura. Ngo akaba yarabanje gufata imodoka yari afite agasinyisha uwari umwungirije kuri ambassade I Bujumbura ko amusigiye imodoka kandi akazaza kuyifata nyuma , muri iyi nyandiko umushoferi we wamutwaraga akaba yarasinye nk’umugabo.

Nyuma rero yabwiye shoferi we ngo anyure iy’ubutaka aze bahurire I Kigali ariko undi agiye kumufata ku kibuga cy’indege cya Kigali aramubura. Amakuru akomeje kuvugwa ni uko uyu mushoferi yahise afungirwa kutita ku myitwarirer iteye inkeke ya shebuja. Uyu shebuja ngo akaba yarahise atega indege ijya Nayirobi muri Kenya aho kuza Kigali aho yari yahamagajwe.

Amakuru dukesha Greatlakesvoice.com, avuga ko Ambassaderi Habimana yari amaze iminsi yitaba Polisi y’u Rwanda yisobanura ku birego by’abagore yagiye abyarana nabo ariko atahaga indezo. Ikindi ngo bamwe mubo bakorana bakaba bamuregaga kugira imyitwarire iteye amakenga irimo no gukekwaho gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kigali.

Ibi bikaba biri muri bimwe bihoboka kuba byarabaye intandaro yo gutuma asezererwa ku kazi ke agamagazwa mu Rwanda ari ko we agahitamo guhunga aho gutaha.

Tukaba twahamagaye ushinzwe itumanaho muri Minafet ngo agire icyo adutangariza atubwira ko ntabyo azi andi n’umukozi ubishinzwe yagiye Addis Abeba. Adusaba ko twahamagara kuri ambassade I Bujumbra twifashishije telefoni iri kuri website ya ambassade ariko twayihamagaye ibura uyitaba.

Kugeza ubu Venantia Sebudandi wari ambassaderi muri Suwede na Solina Nyirahabimana from Sweden wari mu Busuwisi nabo bakaba barahamagawe bahagaritswe ku mirimo bakoraga ariko ku mpamvu zitandukanye n’iza Ambassaderi Habimana.

Ambassaderi Augustin Habimana akaba yarabaye Ambassaderi avuye mu ku buyobozi bw’iperereza hagati mu gihugu (NSS) aho naho ngo yavuye ishyamba ritarishamo “inkwavu gusa” ari nko kumugoragoza ngo barebe ko ambassade yo yayibasha.

Inkuru dukesha Umuryango.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea