Abangirijwe n’iturika ry’intambi mu murenge wa Kigali baratabaza

September 17, 2019


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge, bangirijwe n’iturika ry’intambi ubwo hubakwaga umuganda Ruliba, Karama kugera Nyamirambo baratabaza. Barasaba inzego bireba zirimo umurenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge n’umujyi wa Kigali ko zibafasha gukurwa mu manegeka bashyizwemo niyangirika ry’amazu yabo biturutse ku mutingito w’intambi. Amwe mu mazu ari kumpanga andi yasegeshwe n’umutingito w’intambi (Foto/ Indatwa.org) Amwe mu mazu ari kumpanga andi yasegeshwe n’umutingito w’intambi (Foto/ Indatwa.org) Amwe mu mazu ari kumpanga andi yasegeshwe n’umutingito w’intambi (Foto/ Indatwa.org) Amwe mu mazu ari kumpanga andi yasegeshwe n’umutingito w’intambi (Foto/ Indatwa.org)

Bavuga ko uyu muhanda wagiye uca mu mirima y’abaturage, amashyamba, imyaka cyangwa amazu. Bimwe byarabaruwe bigenerwa n’agaciro bamwe muri banyirabyo bahabwa n’ingurane yabyo. Ariko hari abaturage 30 batuye imidugudu ya Ruhango1, Ruhango ya 2 na Ryamakomani akagali ka Kigali, bemerewe kubarurirwa no kugenerwa agaciro imitungo yabo yangijwe niri turika ry’intambi amaso akaba yaraheze mu kirere, nkuko bigaragazwa n’ibaruwa bandikiye akarere ka Nyarugenge Ikinyamakuru dufitiye kopi.

Aba baturage basaba ko habarurwa imitungo yabo igahabwa n’agaciro. Iyo mitungo ikaba ari iyangijwe n’iturika ry’intambi zaturikijwe tariki 24, 25, 27 ukwezi kwa 6 bikaba byarakozwe na company y’abashinwa yitwa China Road Bridge Corporation Kigali Office . Ibaruwa bandikiye akarere ka Nyarugenge

Izi ntambi zasize zisegeshe amwe mu mazu, kuri ubu akaba yarabaye imyase. Izitarasenywe n’umuyaga ziri gusenywa n’imvura itangiye kugwa muri uku kwezi kwa cyenda. Ibaruwa China Road Bridge yandikiye ubuyobozi ibumenyesha ituritswa ry’intambi

Umuhanda Ruliba, Karama, Nyamirambo ni umuhanda ureshya na kilometero 7.83 bivugwa ko warangiye utwaye miliyari 10,8. Abaturage 30 basaba gukurwa mu manegeka bashyizwemo niyangirika ry’amazu yabo biturutse ku mutingito w’intambi

Uyu muhanda ukaba waranyuzemo bwa mbere n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame tariki 3 Nyakanga 2019 ubwo yajyaga gutaha ku mugaragaro umugudugu w’icyitegererezo wa Karama, uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea