Abagabo barasabwa kurandura ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa barwanya ababasambanya

July 1, 2019


Muri raporo yubushakashatsi yakozwe n’umuryango Faith Victory Association FVA kubufatanye n’umuryango wa Actionaid-Rwandaku ku nkunga ya Amplify Change Project bugakorerwa mu karere ka Musanze, Karongi na Gisagara. Bwasabye abagabo kurandura ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa barwanya ababasambanya. Abagabo barasabwa kurandura ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa barwanya ababasambanya

Muri ubu bushakashatsi bwashyize ahagaragara n’umuryango Faith Victory Association FVA buvuga ko ibiganiro byahuje abagabo urubyiruko n’abagore 509 mu karere ka Karongi 116, Musanze231 na Gisagara 162. Aba bose bagaragaje ko hari ukuba ntamakuru ahagije bafite hari na zimwe muri gahunda za leta zibacika bityo ntibagire ubumenyi buhagije kubijyanye n’ihohoterwa.

Nyiraneza Albertine visi perezida wa FVA Faith Victory Association avuga ko ubukangurambaga bakora bakoeresha uburyo bwinshi. yagize ati " twifashisha bwinshi mu kwigisha abantu ibijyanye n’ihohoterwa, hari naho twifashisha amasengesho, ni byiza ko abantu tubahugura ntibatwarwe nirari byumwihariko ntibanateshuke kunshingano zabo. cyane nk’ababyeyi".

Nyiraneza Albertine yakomeje abwira ababyeyi ko bagomba guhagurukira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ngo imibare y’abahohoterwa igenda izamuka.

Perezida wa Faith Victory Associatio FVA Ntirenganya Alphonse, we asanga abagabo bafashe iyambere bakarwanya ihohoterwa ryacika burundu.

Yagize ati:” umugabo afashe ikemezo cyo kurandura ijhohoterwa, rishobora kuranduka. Birashoboka ahereye iwe mu rugo, kandi twibuke ko abasambanywa ari abana babakobwa! kandi basambanwa n’abagabo.”

Akomeza avuga kandi ko, abagabo bakwiye gufata iyambere bakarinda abana b’abakobwa kuko ngo ari nk’amata.

Akomeza avuga ko ababyeyi badakwiye guhohotera no guhagayikisha umwana watwaye inda kuko aba akiri umwana mu rugo.asaba abagabo kurandura ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa barwanya ababasambanya.

Ati:” Nti mukwiye kumva ko ari ishyano mugushije, ngo mu mubuze uburenganzira kuko nabyo ni ihohoterwa muba mukomeje kumukorera.”

Leta y’u Rwanda ikaba ivuga ko kugirango iri hohoterwa ricike burundu, hakenewe uruhare rwa buri wese. Urw’abana, urw’abarezi mu mashuri, n’urw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.org

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea