NYUMA Y’UBWIGENGE BW’AFURIKA HARI DEMOKARASI YABONETSE?

September 9, 2019


NYUMA Y’UBWIGENGE BW’AFURIKA HARI DEMOKARASI YABONETSE?

Basomyi b’INDATWA ONLINE nyuma yo kwibaza mugice cyambere cy’inyandiko niba ubwigenge Afurika yabonye bwaraduhaye uwuhe musaruro ubu noneho ngarutse nibaza niba hari demokarasi yaba yarabonetse nyuma y’ubwigenge.

MURI MAKE DEMOKARASI YARI YIFASHE ITE NYUMA Y’UBWIGENGE?

Nibura nyuma y’ubwigenge bw’afurika ibihugu byinshi byakoreshehje amatora yari agamije gushyiraho inzego z’ubutegetsi bwa rubanda. Abasiviri bambere bategetse Afurika bari bazi ko kuba abakoroni batashye bihagije kugira ngo demokarasi yinjire mubihugu byabo bibagirwa kurinda no gushimangira inzego zari zimaze kujyaho bituma habaho kwirara no kumva ko ntacyo bakibaye maze mubihugu byinshi hatangira kubaho ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’etat).

Aho ibyo bintu byageragejwe byarakunze abasirikare bamara kubutegetsi igihe kirekire badatekereza gusubiza ubutegetsi abasiviri ibihugu nka Nijeriya Burkinafasso, Uburundi, Alijeriya, Tuniziya, Gana, Sierraleone, Gambiya, Togo, Guinee bissau na Guinee Equatorial tutibagiwe Sudani, Kongo Kinshasa na Kongo Brazzaville biba ingero z’ibindi bihugu byinshi byagiye muri uwo mujyo wo kumva ko ntawundi ushobora gutegeka uretse umusirikare demokarasi yambere ipfukiranwa gutyo isimburwa n’ubutegetsi bw’igihugu.

Afurika ikomeza kuba mumwijima buhoro buhoro. Mu 1990 nibwo hatangiye amashyaka menshi muri Afurika bimwe mubihugu by’Afurika byumva neza icyo cyerekezo nanubu biracyakomeza kukigenderamo naho ibindi biracyaseta ibirenge mukwemera inzihra ya demokarasi kugeza nubwo mumwanya umwer bishyiraho itegeko nshinga muwundi mwanya rigahinduka muburyuo bunyuranye n’amahame ya demokarasi.

ESE UBU BYIFASHE BITE?

Urebye kuva mu 1990 kugeza mu 1999 bisa nkaho ibihugu byinshi byari bikishakisha kugira ngo bigere munzira ya demokarasi ngurwo uruhererekane rw’amatora hirya no hino muri Afuroika hamwe bikagenda neza ahandi hakaba ubujura bw’amajwi kugeza nubwo hari bamwe mubitwa ko batowe na rubanda bagitekereza kuguma kubutegetsi muburyo bunyuranije n’itegeko nshinga. Kuva mu 2000 kugeza nibura mu 2010 wasangaga henshi muri Afurika dusa nkaho tudashaka gushimangira inzira ya demokarasi nkuko bikwiriye ahubwo ugasanga hadutse uburyo bushya bwo kwigarurira ubutegetsi byitirirwa ko ari rubanda rwatanze icyo cyifuzo.

Naho kuva mu 2010 kugeza ubu dusa nkaho turi kwinjira mubihe bigoye kuburyo hatagize igikorwa mumaguru mashya ngo harengerwe inzira ya demokarasi Abanyafurika bari baratangiye birumvikana ko tuzasigara tuvuga demokarasi nk’amateka dusa nk’ababonja akaryoshye ariko tutazakarya wasobanura ute ukuntu mumategeko nshinga y’ibihugu by’Afurika kugeza mu 2010 hari handitse manda 2 z’abakuru b’ibihugu ariko hakaba ubwo wumva ngo hari abafashe manda ya 3 ubwo se tubwirwa n’iki niba ibihugu by’Afurika bifite ubuhe bushobozi bwo kurinda amategeko nshinga yabyo kugira ngo hatagira abitwaza ko bari kubutegetsi bagahindura uko bishakiye ayo mategeko nshinga ?

UMWANZURO W’IGITEKEREZO CYANJYE

Uko biri kose mbona ibihe turimo nubwo bigoye aribwo hari hakwiriye kugaragara ubutwari bw’abanyabwenge b’Afurika kugira ngo barinde bihagije inzego zishyiriweho na rubanada aho zaba zikiri kandi bafashe n’abo mubindi bihugu by’Afurika bitagifite inzego zishingiye kuri demokarasi gutera intambwe ishimishije mukuvugurura ibitagenda neza.

Ibi icyo byafasha rubanda ni ukugumana icyizere cyuko hazabaho kandi hazakomeza kubaho ubutegetsi bwa rubanda bukorera rubanda kandi bukorera rubanada bityo tugaca intege abumva ko gutegeka ariwo mwuga wabo dore ko aribyo byadindije demokarasi muri Afurika aha ndavuga ko ntakindi dukwiriye gukora nk’Abanyafurika bajijutse uretse kugaya kumugaragaro abatuma umugabane wacu w’Afurika utagera kurwego nk’urwindi migabane haba muri politiki,mubukungu no mumibereho myiza y’abaturage. Mugusoza rero iyi nyandiko nasabaga abasomyi b’ Indatwa Online kujya batinyuka kugaragaza icyo batekereza kuruhare Abanyafurika dukwiriye kugira mukubaka sosiyete nshya irangwa n’ubwuzuzanye, gushyira hamwe no kwamagana icyo aricyo cyose cyasubiza inyuma iterambere ry’umugabane wacu.

Yari umukunzi w’INDATWA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea