Iby’ingenzi wamenya ku munyarwenya, Volodmyr watorewe kuyobora Ukraine

April 23, 2019


Mu gikorwa cy’amatora yo guhatanira kuyobora igihugu cya Ukraine, umunyarwenya Volodmyr Zelensky niwe weguakanye intsinzi ku majwi 73% mu gihe uwo bari bahanganye Petro Poroshenko yamuherekeje afite 24%.

Ese Volodmyr Zelensky ni muntu ki?

Volodmyr Zelensky afite imyaka 41 y’amavuko, avuga ikirusiya, akaba umukinnyi wa Film wabigize umwuga, akaba anakuriye kompanyi itunganya film z’uruhererekane zica kuri Televiziyo yitwa Kvartal 95.

Yize amategeko muri kaminuza ya Kiev National Economic University ibarizwa mu murwa mukuru Kiev wa Ukraine, ntiyigeze akora ibijyanye nibyo yize kandi ntabunararibonye nabucye afite mu bya politiki.

Mu myaka itatu ishize yagaragaye muri filimi y’uruhererekane, ikina kubya politiki aho yakinaga arwanya ruswa nk’umwarimu wahindutse Perezida.

Ishyaka rye yarihaye izina rimwe n’iry’ikiganiro cye gica kuri Television

Akaba yaravukiye mu gace kahozwe kayobowe n’Abarusiya kitwa Kryvyi Rih gaherereye muri Ukraine rwagati. Uyu mu nyarwenya arubatse afite umugore n’abana babiri

Ese Volodmyr Zelensky ageze kuri uyu mwanya gute?

Zelensky yatangaje ko azitabira amatora y’umukuru w’igihugu cya Ukraine, ubwo yarari muri gitaramo cy’urwenya cyabaye mu ijoro ribanziriza bonane y’uyu mwaka.

Nyuma aza kwiyandikisha muri komisiyo y’ighugu ishinzwe amatora muri Ukraine, ibikorwa bye byo kwiyamamaza yabikoreraga mu birori byo gusetsa no gususurutsa abantu kumbuga nkoranyambaga

Ese Volodmyr Zelensky ni iki kimuraje ishinga?

Zelensky yemeranya n’amatwara y’uko umunsi umwe Ukraine izinjira muri OTAN hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, akaba anemeza ko umukuru w’igihugu cy’uburusiya Vladimir Putin, ariwe uteze intambara muri Ukraine cyane mu duce twa Donetsk na Luhansk hamaze kugwamo abantu bagera ku bihumbi 13 kuva intambara yatangira mu mwaka wa 2014.

Akaba anashaka ko leta ya Moscow yagarura agace ka Crimena yiyometseho hamwe no kugarura n’abasare ba Ukraine bafashwe n’igisilikari cyirwanira mu mazi cy’Uburusiya mu Nyanja y’umukara, akaba avuga ko bazaguma kuvugana na Leta ya Moscow ngo bacyemure iki kibazo .

Zelensky avuga ko ikintu kibanze kigomba gukorwa ari ukugarura imfugwa zose hamwe n’iminyago yose yafashwe iri mu Burusiya.

Ese Zelensky yaba yigenga?

Abaturage ba Ukraine batinyako yaba afashwa cyangwa yarafashishwe na Kolomoisky wahoze arwanya ubutegetsi bw’uwo asimbuye Poroshenko, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza Kolomoisky ariwe nyiri shene ya Televiziyo yanyuzagaho ibigniro by’urwenya bya Zelensky.

Ese ni akahe kazi kavuba gategereje Zelensky?

Nyuma y’umuhango wo kurahirira inshingano ze zo kuba umukuru w’igihugu, uteganywa kuba muri Nyakanga uyu mwaka, Zelensky azashyiraho minisitiri w’intebe hamwe n’abagize guverinoma, ndetse nyuma gato hateganyijwe no kuba igikorwa cy’amatora y’abadepite azaba kuwa 27 ukwakira uyu mwaka.

Src:Makuruki

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea