Ese ubwigenge afurika yabonye bwaduhaye uwuhe musaruro

August 7, 2019


Bakunzi basomyi ba journal INSATWA ONLINE, nagira ngo mbagezeho igitekerezo mfite gikubiyemo uko mbona ubwigenge Afurika yabonye n’uburyo mbona ntamusaruro ufatika ubwo bwigenge bwayigejejeho. Ese ubwigenge afurika yabonye bwaduhaye uwuhe musaruro

Ese ubwigenge bukiboneka twari dufite izihe ndoto

Dusubiye inyuma mumateka uyu mugabane wa Afurika wari ukomeye cyane ariko ufite ubutegetsi bwa gakondo nta n’iteramberee ry’uburezi, ubukungu,ubumenyi n’ikoranabuhanga rihari. Ibi byatumaga Abanyafurika babaho muburyo buciriritse dore ko nta n’amafaranga yabagaho, ahubwo ibikomoka k’umusaruro

w’ubuhinzi,ubworozi,ubukorikori n’ubucuzi byaguranwaga hagati y’abaturage. Munama y’i Berlin mu Budage yateranye kuva mu Gushyingo1884 kugeza muri Gashyantare 1885 ibihugu by’Uburayi byigabanyije Afurika ubukoroni butangira ubwo ; Ubufaransa n’Ubwongereza nibyo bihugu byari bifite ahantu hanini byari bikoronije.

Kubera ko abari bakoronije Afurika bari bamaze gutera imbere baribafite , bari bamaze kuzana muri Afurika nk’ubucuruzi ariko bagatoranya bake babo bumvaga bagombye kwiga ari nayompamvu bamwe muribo bamaze kujijuka bahagurukiye guharanira ubwigenge bw’ibihugu byabo bityo rero ibihugu bimwe na bimwe bigenda byigenga buhoro buhoro , birimo Misiri, Ghana, Maroc,Tuniziya,Guinee conakry.

Mu 1960 ibihugu birenga 14 byigenze higanjemo ibyari bikoronijwe n’Ubufaransa uretse ko ibihugu nka Nijeriya,Somaliya na Kameruni byari bifite aho bihuriye n’Ubwongereza nabyo byigenze( Burya Kameruni ifite igice kimwe cyari gikoronijwe n’Ubwongereza). Ibindi bihugu byagiye byigenga kimwe kukindi kuburyo ejobundi mu2011 aribwo havutse igihugu gishya cya Sudanu y’amajyepfo.

Ariko se ubwo bwigenge bwamaze iki ?

Kubwa njye ikintu cy’ingenzi ubwigenge bwamaze ni uko Afurika yavuye mu maboko y’abakoroni ikajya mumaboko ya beneyo iki ninacyo twishimiye twebwe Abanyafurika igihe twabonaga ubwigenge mubirori by’akataraboneka byabaga byateguwe hagarukwaga ku bubi bw’imitegekere y’abazungu, kwizeza rubanda ko Afurika igiye kuba nshya nyamara siko byagenze kuko mumyaka hafi 60 Afurika imaze yigenga ibihugu hafi byose nta demokarasi bifite , ntaburenganzira bw’ikiremwamuntu buhari, ntabwisanzure bw’itangazamakuru, n’ubwo gutanga ibitekerezo buhari bityo nkibaza icyo ubwigenge twabonye bwaba bukimaze mugihe butajyanye nokurekura umuturage ngo agire uburenzira ndemashingiro bwo kugaragaza icyo atgekereza nuko abona ibigenda n’ibitagenda mugihugu cye.

None Se hakenewe iki kugikra ngo Afurika ishimangire ubwigenge yabonye

Nkuko nigeze kubivuga haruguru Afurika ijya kwigenga indoto zari zihari ni uguha umuturage ubwisanzure busesuye,demokarasi nyakuri ndetse no kumuha uburyo bwo kwiteza imbere nta nkomyi.

Ibi biracyari inzozi henshi muri Afurika, kuko urebye imiterere y’ubutegetsi buhari ukareba n’uburyo bugenda bujyaho wibaza niba ahubwo bushyirwaho n’abaturage kuko bwagiye bunanirwa kugeza kubaturage iterambere rishingiye kundoto bari bafite ibi byatumye abaturage badohoka gukorera ibihugu byabo bahuje umugambi binatuma benshi mubanyafurika bajijutse bahunga ibihugu byabo bakajya gushakira ubuzima mu Burayi no muri Amerika kugeza nubwo dufite bamwe mubanyafurika bafatiye runini iterambere ry’uburezi n’ubukungu muyindi migabane.

Mu gihe Afurika ntampuguke zifatika igira bitewe nuko ziramutse zihari uretse nuko ntamiberehomyiza zabona zahura n’ingorane nyinshi zirimo guhozwa kunkeke no guhora mumagereza kuko ibitekerezo ziba zifite bitandukanye cyane n’ibiba bifitwe n’ubutegetsi bw’ibihugu byabo basa n’abatagira ijambo kumugabane wabo kuko ibyo twabonye mumyaka 60 ishize Afurika yigenga ntibiduha icyizere cyuko hazagera igihe Afurika ikayoborwa uko twifuza kuko abaturage gukora barakora ariko abo bigirira akamaro nibake.

Ugasanga umubare munini w’abaturage ukiri mubukene( la pauvrete extremement dure) kugeza ubwo hari ibihugu bimwe na bimwe abaturage batabona ibyo kurya abana bakabura ibyo kurya, urubyiruko rukabura akazi abanyabwenge bifitemo impano zishobora gufasha abaturage mu iterambere bakabura intangiriro ibafasha kugaragaza umusaruro w’impano bifitemo, abanyenganda bagahora kurwego rumwe ntakuzamuka habaho na bake bazamuka ugasanga babikesha gupfukamira inshuti zabo z’abategetsi utavuze rumwena leta gukora bikamugora. Ibi byose igihe tutarabisiga inyuma ngo twubake sosiyete nyafurika iharanira koko imizamukire ya rubanda ntaho duteze kugera ndetse n’uwavuga ko mumyaka 60 izaza ibintu biramutse mikimeze gutyo abazaba bariho n’abazavuka ntacyo bazageraho ntiyaba yibeshye.

Umwanzuro

Hari byinshyi ntavuze kuko ntagamije kwiharira ijambo murubuga rw’abasomyi b’indatwa online iyi ni intangiriroy’ibindibitekerezo nzagenda ngaragaza murwego rwo gufatanya n’abandi basomyi kujijura rubanda no kwererekana ko turi maso kugira ngo dusigasire ubwigenge Afurika yabonye ariko tubijyanira hamwe no kugeza mu baturage urumuri rw’ibitekerezo bigamije kuvugurura ibitagenda neza.

Murakoze.

Umukunzi w’ikinyamakuru indatwa Bertin Munyampirwa

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea